skol
fortebet

Manishimwe Djabel ashobora kudakinira Amavubi kubera imvune yagize

Yanditswe: Friday 08, Nov 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi wo hagati,Manishimwe Djabel yavunikiye mu mukino w’umunsi wa 08 wa shampiyona ikipe ye ya APR FC yanganyijemo na Kiyovu Sports 0-0, kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino utavugaho byinshi kubera ahanini kutabonekamo ibitego, Manishimwe Djabel yawugiriyemo imvune bituma ava mu kibuga acumbagira ku munota wa 78,asimburwa na Ishimwe Kevin.

Djabel yari ku rutonde rw’abakinnyi 27 umutoza Mashami Vincent yahamagaye kugira ngo bazamufashe mu mikino ibiri yo gushaka itike ya CAN 2021 agiye guhuramo na Mozambique ndetse na Cameron.

Urubuga rw’ikipe ya APR FC ruratangaza ko Djabel yagize ububabare mu itako ry’iburyo nta mukinnyi bagonganye ariko abaganga ba APR FC bakaba bataratangaza igihe azagarukira mu kibuga.

Amavubi azakina umukino wa mbere n’ikipe y’igihugu cya Mozambique ku itariki ya 14 Ugushyingo i Maputo, akazahita agaruka akakira Cameroon hano i Kigali Tariki ya 17 Ugushyingo 2019.

APR FC yafashe umwanya wa kabiri n’amanota 18 mu gihe Police FC banganya amanota n’ibitego 8 bazigamye ariyo iri ku mwanya wa mbere kuko yinjije byinshi.Police FC yinjije ibitego 14 mu gihe APR FC yabashije kwinjiza ibitego 11.

Mukura iri ku mwanya wa 3 n’amanota 17 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa 4 na 15.

Foto: APR FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa