skol
fortebet

Manishimwe Djabel yahishuye impamvu ituma Amavubi atajya muri AFCON

Yanditswe: Monday 11, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Manishimwe Djabel abona guhindagura abakinnyi kenshi ari bimwe mu bidindiza umusaruro w’ikipe y’igihugu,Amavubi akaba amaze imyaka irenga 20 itajya mu gikombe cya Afurika.

Sponsored Ad

Manishimwe Djabel w’imyaka 25 wari amaze imyaka ine muri APR FC yaherukaga kumutiza muri Mukura yo mu Karere ka Huye,yavuze ko guhindura cyane ikipe aribyo bikora ku Mavubi.

Mu kiganiro uyu mukinnyi yahaye B&B FM UMWEZI,Djabel yavuze ko guhindagura kenshi abakinnyi mu Mavubi ari bimwe mu bidindiza umusaruro w’ikipe y’igihugu

Yagize ati "Rimwe na rimwe usanga natwe abakinnyi tutazi ngo dushaka iki?byarashobokaga ko twabona itike ya CAN ariko guhindagura abakinnyi mu ikipe y’igihugu kiri mu bintu bituma umusaruro uba nkene."

Uyu yemeje ko hari abakinnyi bakinira ikipe y’igihugu byo kwiyerekana ngo bavugwe gusa,nta ntego yo kuyifasha gutsinda.

Yemeje ko mu myitozo abakinnyi b’Amavubi baba bafite intego imwe ariko mu kibuga bamwe bagakina bashaka kwiyerekana gusa.

Amavubi aheruka kurangiza ku mwanya wa nyuma mu itsinda L mu gushaka itike yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika nyuma yo kunganya igitego 1-1 na Senegal.

Mu bakinnyi bakinnye uwo mukino,abakinnye imikino yose si benshi kuko harimo gusa Mutsinzi Ange,Ombolenga n’abandi bake.

Mutsinzi Ange Jimmy niwe Munyarwanda wenyine washoboye kubanza mu kibuga kandi agakina iminota yose y’imikino 6 Amavubi yakinnye muri aya majonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika 2023.

Ku munsi w’ejo nibwo Manishimwe Djabel yaguzwe na Union Sportive de la Médina Khenchela [USMK] yo mu cyiciro cya Mbere muri Algerie.

Union Sportive de la Médina Khenchela yashinzwe mu 1943, ibarizwa mu ntara ya Khenchela mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Algerie. Si ikipe y’ubukombe muri iki gihugu kuko mu mwaka ushize w’imikino nibwo yazamutse mu Cyiciro cya Mbere.

Manishimwe Djabel usanzwe akinira Ikipe y’Igihugu Amavubi yazamukiye mu Ishuri ry’Umupira w’Amaguru rya Isonga FC yavuyemo mu 2014 akomereza muri Rayon Sports yamazemo imyaka itanu, yerekeza muri APR FC mu 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa