skol
fortebet

Manishimwe Djabel yakoze ubukwe bw’igitangaza n’umugore we Niyitunganye [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 27, Jan 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Manishimwe Djabel ukina asatira mu ikipe ya Rayon Sports yashyingiranywe na Niyitunganye Kawthar mu birori byari by’akataraboneka byabereye I Gikondo.

Sponsored Ad

Ibirori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019,nyuma y’aho aba bombi basezeranye mu mategeko kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Mutarama 2019.

Djabel na Kawthar bafite imyaka 21,bemeye gutera intambwe ikomeye yo kurushinga nyuma y’imyaka 2 bari bamaze bakundana.

Djabel ntiyabashije kubona bagenzi be benshi bakinana muri Rayon Sports, kuko ubukwe bwe bwahuriranye n’umukino w’igikombe cy’Intwari bari bafitanye na Etincelles FC ndetse baje no gutsinda 2-0.

Mu bamwambariye bakinana harimo murumuna weTuyishime Ally Tidjan na Kassim Ndayisenga n’abandi barimo Bashunga Abouba na Mutsinzi Ange bitabiriye ubu bukwe.

Sebukwe wa Djabel,Havugimana Saidi uzwi ku izina rya ‘Haji’, umucuruzi uzwi cyane mu Mujyi wa Nyanza yemeye gushyingira Manishimwe Djabel ndetse umuhango wo kumusezeranya na Kawthar wayobowe na Sheikh Gahutu Abdul Karim wahoze ari Mufti wa Idini ya Islam mu Rwanda.

Nyuma yo guhabwa umugeni, Djabel yafashe ijambo abwira abari aho ko gukundana na Kawthar yabanje kubisengera.

Yagize ati " Kawthar ni umukobwa w’igitangaza. Kumugeraho no kugira ngo dutangire gukundana ntibyari byoroshye. Byansabye ko mbisengera amajoro 10 , nsaba Imana ko yazanyemerera urukundo ndetse ko tubana. Ni umukobwa udasanzwe kandi ndashimira ababyeyi be bamuhaye uburere bwiza ari nabwo ahanini bwatumye muhitamo."













Amafoto:Rwanda Magazine

Ibitekerezo

  • Mu bintu bidushimisha cyane mu buzima,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricane,etc...Cyangwa amadini amwe akavuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa