skol
fortebet

Manzi Thierry yatangaje inshingano zikomeye bahawe n’abatoza bashya ba APR FC

Yanditswe: Sunday 04, Aug 2019

Sponsored Ad

Kapiteni wa APR FC,Manzi Thierry yatangaje ko abatoza bashya ba APR FC barimo umutoza mukuru Mohammed Adil Erradi ndetse n’Umwunguruje Bekraoui Nabyl n’uw’abanyezamu Mugabo Alex babasabye guharanira intsinzi byanze bikunze no gukina umukino uzukuye.

Sponsored Ad

Kuwa gatandatu taliki ya 03 Kanama 2019 nibwo abatoza bashya b’ikipe ya APR FC bakoresheje imyitozo ya mbere yabereye I Shyorongi nyuma yo kwerekanwa ku mugaragaro ku mugoroba wo kuwa gatanu.

Manzi Thierry wahawe inshingano zo kuyobora abakinnyi ba APR FC yabwiye umunyamakuru w’iyi kipe ko basabwe gushaka intsinzi byanze bikunze no kunoza imikinire yabo.

Yagize ati “Badusabye kwitegura urugamba rukomeye rwo gushaka ibikombe ariko kuko umupira ari ibyishimo barengejeho ko dusabwa no kugaragariza abakunzi bacu umupira mwiza Twiteguye gukora byose.’’

Aba batoza ba APR FC bivugwa ko bazajya bahembwa ibihumbi 30 by’amadolari buri kwezi bari gutegura neza ikipe izitabira imikino ihuza abasirikare aho ku munsi w’ejo abakinnyi 24 bitabiriye imyitozo.

Ibitekerezo

  • Mwaramutse neza nukuri ikipe yacu turayikunda cyane pe!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa