skol
fortebet

Marcelo yahishuye umukinnyi wamugoye kurusha abandi bose mubo bahuye

Yanditswe: Wednesday 29, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro Marcelo,umunyabigwi wa Real Madrid wayihesheje ibikombe byinshi yaganiriye byinshi ku mwuga we ndetse agaruka ku mukinnyi wamugoye mubo bahuye.
Uyu mukinnyi ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso,yahuye n’abakinnyi benshi basatira baciye ku ruhande rw’iburyo baba bakomeye cyane.
Marcelo yahuye n’ibyamare nka ba Robben,Nani n’abandi batandukanye ariko yavuze ko uwamuzengereje ari Lionel Messi wa FC Barcelona.
Uyu bahuye inshuro 33 banahangana mu minota 2,556.
Marcelo w’imyaka (...)

Marcelo w’imyaka 34,yatsinzemo inshuro 10,anganya zirindi hanyuma atsindwa imikino 16 ahanganye na Lionel Messi.

Intambara y’aba bombi isa n’iyarangiye kuko bavuye muri Espagne kandi bose bari mu mpera z’umwuga wabo.

Marcelo yabwiye The Athletic ati: "Messi ntasanzwe,niwe mukinnyi ukomeye kurusha abandi bose nahuye nabo.

Twese tuzi ubuhanga afite kugeza ubu afite imyaka 35 kandi na mbere y’aho niko yari ameze.

Umukino wa El Clasico wahoze ari umukino ukomeye yaba mu kuwureba no kuwukina.Ndi umunyamahirwe bikomeye kuba narabashije gukina mu bihe byiza cyane bya El Clasico."

Marcelo yavuze ko mugenzi we bakinannye Cristiano Ronaldo n’abandi bakinnyi bakinannye bari badasanzwe kuko batumye uriya mukino ukomera cyane.

Uyu munyabigwi yavuye kuri Bernabeu muri 2022 yerekeza muri Olympiacos yamazemo igihe gito kuko muri kwezi gushize yasubiye mu ikipe yamuzamuye ya Fluminense.

Yavuze ko inzozi ze ari ukuyikinira mu gikombe cya Copa Libertadores ndetse akayifasha kucyegukana.

Marcelo yemeje ko Messi ariwe mukinnyi wamugoye kurusha abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa