skol
fortebet

Marcus Rashford yasazwe n’ibyishimo kubera ikiganiro yagiranye na Barack Obama

Yanditswe: Friday 28, May 2021

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza na Manchester United Marcus Rashford yagiranye ikiganiro n’uwahoze ari Perezida w’Amerika Barack Obama kijyanye n’uburyo urubyiruko rushobora gukora impinduka mu muryango mugari (sosiyete).

Sponsored Ad

Rashford, w’imyaka 23, mu mwaka ushize yayoboye igikorwa cy’ubukangurambaga bwo gutuma abana b’abacyene babona icyo kurya mu gihe cy’icyorezo cya coronavirus, bituma ahabwa icyubahiro kizwi nka MBE.

Yanashinze uburyo bwo gusoma ibitabo bwo gutuma abana b’abacyene bashobora kurushaho gusoma.

Avuga ku kiganiro bagiranye, Obama yagize ati: "Urubyiruko rwinshi mpura narwo - rurimo na Marcus - ruri imbere y’aho jye nari ndi igihe nari mfite imyaka 23".

"Baba barimo gukora impinduka no gutanga urugero rwiza aho batuye".

Obama, w’imyaka 59, na Rashford baganiriye mu buryo bwa videwo bw’iyakure, banavuga ku byo bahuriyeho banyuzemo mu buzima bwabo, birimo no kuba bombi bararezwe n’umubyeyi w’umugore gusa.

Rashford, wari wicaye mu gikoni cye, yavuze ko "byari birenze kwiyumvisha" igihe yavuganaga n’uwo wabaye Perezida wa 44 w’Amerika.

Yongeyeho ati: "Ariko, ako kanya, yahise atuma numva mwisanzuyeho".

"Bidatinze nahise mbona isano y’ukuntu ibyo twaciyemo turi abana byagize uruhare mu gutuma habaho aba bagabo mubona uyu munsi - ibibazo, ingorane n’ibindi byose".

"Mu by’ukuri naryohewe na buri munota wose w’ikiganiro. Iyo Perezida Obama arimo kuvuga, icyo uba ushaka gukora gusa ni ugutega amatwi".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa