skol
fortebet

Maria Sharapova yishimiye guhura na Perezida Kagame anirahira u Rwanda

Yanditswe: Thursday 14, Nov 2019

Sponsored Ad

Umurusiyakazi Maria Sharapova ukundwa na benshi mu mukino wa Tennis,yishimiye guhura na Nyakubahwa perezida wa Repubulika,Paul Kahame ndetse ashimira abanyarwanda muri rusange.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi watwaye ibikombe bikomeye muri Tennis 5[Grand Slams],yagiriye uruzinduko mu Rwanda guhera ku Cyumweru,atemberezwa pariki y’ibirunga kuwa Gatatu,yirebera ingagi.

Abinyujije kuri Twitter ye,Sharapova yatangaje ko yishimiye guhura na perezida w’u Rwanda,Paul Kagame, ukunda siporo cyane ndetse akaba n’umukinnyi wa Tennis utarabigize umwuga.

Yagize ati "Ni iby’agaciro guhura nawe perezida Kagame no kumarana igihe n’umuryango wawe.Rwanda urihariye!."

Maria Sharapova w’imyaka 32,yabaye umukinnyi wa Tennis guhera muri 2001,azamuka mu kiragano kimwe n’ibyamamare nka Serena Williams n’umuvandimwe we Venus,Marion Bartoli,n’abandi.

Mu myaka ye ya mbere,yari umukinnyi ukanganye cyane bituma atwara ibikombe bikomeye muri Tennis nubwo uko yagendaga akura yagowe bikomeye n’umunyabigwi Serena Williams wamutsinze kakahava.

Sharapova yabaye nimero ya mbere ku isi muri Tennis bwa mbere mu mwaka wa 2005 ndetse yamaze ibyumweru 21 ari nimero ya mbere. Ni we Murusiyakazi wa mbere wageze kuri uru rwego.

Yatwaye Grand slams 5 zirimo; Roland Garros ebyiri,Australian Open, Wimbledon na US Open. Yatwaye ibikombe byose hamwe muri Tennis 36 ndetse kugeza ubu amaze kwinjiza miliyoni zisaga 38 mu marushanwa ya Tennis.

Muri iyi minsi Sharapova ntabwo akiri umukinnyi wa Tennis wabarirwa mu beza cyane kuko muri 2016 yahagaritswe amezi 15 kubera gukoresha imiti yongera imbaraga agaruka atari ku rwego rwo hejuru ariyo mpamvu kuri ubu ari nimero 132 ku isi ku rutonde ruheruka gusohoka kuwa Mbere.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa