skol
fortebet

Marines FC yahagamye Rayon Sports nkuko yabikoreye na APR FC

Yanditswe: Saturday 07, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Marines FC yahagamye Rayon Sports banganya ibitego 2-2 mu mukino w’ikirarane cy’Umunsi wa Kane wa Shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino abafana ba Rayon Sports bari biteze ko ikipe yabo ibahoza amarira yabateye isezererwa mu mikino ya CAF Confederations Cup,bongeye gutaha bababaye kuko bananiwe kubona amanota 3.

Icyakora Rayon Sports yari yatangiye neza umukino, ifungura amazamu ku munota wa kabiri, ku gitego cyatsinzwe na Youssef Rhab ku mupira mwiza yahawe na Luvumbu Heritier.

Rayon Sports yari hejuru cyane,yakomeje gukinira imbere y’izamu rya Tuyizere Jean Luc ishaka ikindi gitego ariko ba rutahizamu bayo ntibitwara neza.

Ku munota wa 8, Charles Bbaale yahushije igitego cyabazwe ku mupira Youssef Rhab yahaye Charles Bbaale awuteye uca gato ku izamu.

Ku munota wa 18,Marines FC yishyuye igitego nyuma y’aho Rwatubyaye Abdul na Mitima Isaac bananiwe kumvikana, Tuyishime Benjamin abaca mu rihumye atsinda igitego cya mbere cya Marines FC.

Ku munota wa 23,Hategekimana Bonheur,umunyezamu wa Rayon Sports yagiye gutera imbere umupira arawuhusha, habura gato ngo Tuyishime wa Marines FC awufate amutsinde.

Ku munota wa 24,Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Joackiam Ojera ku mupira yahawe na Héritier Luvumbu.

Ku munota wa 30,Marines FC yashoboraga kwishyura iki gitego,ariko Mbonyumwami ahabwa umupira asigaranye n’umunyezamu Hategekimana,ashaka kumucenga birangira awambuwe.

Ku munota wa 36, Ojera yahushije igitego cyabazwe ku mupira yahawe na Youssef, aroba umunyezamu ariko umupira uca hejuru gato y’izamu.

Ku munota wa 43, Rayon Sports yahushije uburyo bwiza ubwo abakinnyi bayo bashakaga kuroba umunyezamu Tuyizere Jean Luc arijugunya awushyira hanze.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports itsinze Marines FC ibitego 2-1 ariko abatoza ba Rayon Sports batishimye kuko bashinja umusifuzi kubima penaliti ya Ojera.

Igice cya kabiri cyatangiye Team Manager wa Rayon Sports,Mujyanama Fidele ahabwa ikarita itukura kubera amagambo yabwiye Umusifuzi Nsabimana Celestin.

Umukino wagabanyije umuvuduko muri iki gice cya kabiri kugeza ubwo Rayon Sports yavuye mu mukino Marines FC irayisatira.

Ku munota wa 86,Marines FC yabonye igitego cya kabiri cyo kwishyura cyatsinzwe na Gitego Arthur winjiye asimbuye.

Iki gitego cyavuye ku ishoti rikomeye cyane yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Ku munota wa 86,Marines FC yabonye igitego cya gatatu cya Gitego Arthur ariko umusifuzi yemeza ko yaraririye.

Mu minota 8 yongewe kuri 90,Luvumbu Heritier yahawe ikarita itukura kubera kubwira nabi umusifuzi.

Uyu mukino waberaga kuri Stade Umuganda,warangiye Rayon Sports inganyije na Marines FC ibitego 2-2.

Kunganya byatumye Rayon Sports iba iya gatandatu n’amanota atandatu mu mikino ine, ikaba isigaje ikirarane kimwe izahuramo na Police FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa