skol
fortebet

Maroc yabaye ikipe ya mbere muri Afrika yageze muri 1/2 cy’igikombe cy’isi

Yanditswe: Saturday 10, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe kinini amakipe yo muri Afurika yarananiwe guca akagizi ko kurenga 1/4 cy’irangiza mu gikombe cy’isi,Maroc yatunguye isi yose ibigeraho isezereye Portugal ku gitego 1-0.
Ikipe ya Maroc itarahabwaga amahirwe na benshi mbere y’iri rushanwa,yasezereye Espagne muri 1/16 none yisasiye na Portugal ya Cristiano Ronaldo igera muri 1/2 cy’igikombe cy’isi bwa mbere mu mateka yayo.
Rutahizamu Youssef En-Nesyri niwe watsinze iki gitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino nyuma yo (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe kinini amakipe yo muri Afurika yarananiwe guca akagizi ko kurenga 1/4 cy’irangiza mu gikombe cy’isi,Maroc yatunguye isi yose ibigeraho isezereye Portugal ku gitego 1-0.

Ikipe ya Maroc itarahabwaga amahirwe na benshi mbere y’iri rushanwa,yasezereye Espagne muri 1/16 none yisasiye na Portugal ya Cristiano Ronaldo igera muri 1/2 cy’igikombe cy’isi bwa mbere mu mateka yayo.

Rutahizamu Youssef En-Nesyri niwe watsinze iki gitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino nyuma yo gusimbuka agatanga umupira umunyezamu Diogo Costa akawushyira mu nshundura.

Muri uyu mukino wabereye kuri stade ya Al Thumama,Maroc yari itegerejwe na benshi mu banyafurika ko ikora ibitangaza ndetse ntiyabatengushye yahise ikora ibyananiye abandi bose.

Nkuko byagenze mu mukino wabanje,Portugal yabanje hanze Ronaldo gusa yinjijwe mu kibuga hakiri ku munota wa 50 aho yahise yuzuza imikino 196 akinira ikipe y’igihugu cye

Morocco izakina n’irarokoka hagati y’Ubwongereza n’Ubufaransa muri 1/2 cy’irangiza yihagazeho cyane kuko yinjije iki gitego ku munota wa 42,binyuze ku mutwe wa En-Nesyri ku mupira mwiza yahawe na Yahya Attiyat-Allah.

Portugal yari yishyuye iki gitego nyuma y’umutona umwe ubwo Bruno Fernandes yateraga umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

Maroc yihagazeho cyane mu gice cya kabiri ubwo abasore ba Portugal bayisatiraga cyane, umunyezamu Yassine Bounou akora ibitangaza.

Yakuyemo umupira wari wabazwe wa Joao Felix mu minota ya nyuma wamuteye ishoti rikomeye arirambura awushyira muri koloneri.

Zakaria Aboukhlal yakabaye yatsindiye Maroc igitego cya kabiri ubwo yasigaga abakinnyi bose ba Portugal mu minota 8 y’inyongera,asigarana n’umunyezamu Costa ananirwa kumuroba.

Rutahizamu Walid Cheddira yahawe amakarita 2 y’umuhondo mu minota 8 y’inyongera,atuma Maroc isigara ari abakinnyi 10 nubwo bitayibujije guhagama Portugal.

Ku munota wa nyuma,Pepe yari yishyuriye Portugal ku mupira wakaswe na Rafael Leao,awutera n’umutwe uca ku ruhande gatoya.

Ibitekerezo

  • #IBIMENYETSO 10 #BYAKUBURIRA KO, PROSTATE YAWE ITANGIYE GUKORA NABI

    +250789502321

    #Prostate ni agasabo gato gaherereye hafi y’uruhago, gafite inshingano yo kurekura amatembabuzi amwe aherekeza #intanga ngabo ndetse no kuyabika. Aka gasabo gashobora #gufobagana kakaba kanini cyangwa kakegerana kakaba gato.

    Ni bande bibasirwa cyane n’uburwayi bwa Prostate ?

    Ubusanzwe #Prostate ni urugingo rufitwe n’abantu b’igitsina gabo gusa. Uko rero umuntu agenda asatira izabukuru ni nako ibyago byo kurwara Prostate byiyongera.

    Abashakashatsi bavuga ko guhera ku #myaka 40,Prostate yawe ishobora kugenda isaza cyane ndetse bikaba byanatuma irushaho gukora nabi,bityo ukaba wagira ibibazo bikomeye ndetse birimo no kurwara #kanseri yayo.Ni byiza rero kuyirinda hakiri kare kuko ishobora kugukururira #ingorane zikomeye.

    Ibimenyetso 10 byakuburira ko Prostate yawe itangiye gukora nabi

    1. Gushaka kujya kunyara kenshi mu ijoro.
    2. Kudashobora gutangira kunyara cyangwa guhagarika ubwo bushake mu gihe ugiye kunyara.
    3. Kunyara ukumva ziraza ari nke ugereranyije n’uko ubishaka. Cyangwa kunanirwa kurangiza kunyara ngo wumve zishizemo.
    4. Kumva umeze nk’uri gushya mu gihe uri kunyara.
    5. Kubona amaraso mu nkari.
    6. Kugira amaraso mu masohoro.
    7. Kugira uburibwe mu mayunguyungu, no mu gace k’umugongo ko hasi.
    8. Kugira uburibwe cyangwa uburyaryate haruguru y’igitsina n’impande zaho.
    9. Kubabara mu magufa yo mu mugongo wo hasi (iyi ndwara iba yakomeye cyane).
    10. Kugira ibibazo byo gufata umurego w’igitsina.

    Ni gute wakwirinda ibyago byo kurwara Prostate ?

    Mu kwirinda indwara zifata Prostate jya wita kuri ibi bikurikira:

    • Jya wita ku mirire iboneye cyane cyane niba urengeje imyaka 40, ujye uhekenya karoti byibuze 1 ku munsi ndetse no kurya amafi bitari kenshi cyane.
    • Jya ukora imyitozo ngororamubiri byibuze gatatu mu cyumweru
    • Irinde umubyibuho ukabije

    Wari uzi ko hari imiti wakoresha yizewe mu kuvura ndetse no kwirinda indwara zifata Prostate?

    Ubu hari imiti yabonetse ikoze mu bimera ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga kandi ikaba yizewe kuko yemewe n’ibigo bikomeye nka FDA (Food and Drug Admnistration) ifasha kurinda ndetse no kuvura indwara zifata Prostate,ku bantu barwaye prostate iyi miti ifasha prostate yabo gukora neza ndetse igahangana cyane n’uburwayi buri muri prostate.

    Muri iyo miti twavugamo nka: #chlorophyll plus guarrana ,#dyna serenoa , #Ginseng capsule,....Ni byiza ko abatararwara prostate,bayirinda kuko ni indwara iri guhitana abagabo cyane. Umuti ukoze mu bimera witwa β-carotene&Lycopene capsule ukurinda prostate ngo itangirika. Twabibutsa ko iyo miti nta zindi ngaruka igira ku muntu wayikoresheje kuko ikoze mu bimera ikaba ari myimerere.

    Uramutse ukeneye iyi miti y’umwimerere wahamagara kuri numero 0789502321 cyangwa ukagana aho dukorera mu mugi wa Kigali iremera gisments hafi yo kwarando, cyangwa mumujyi nyarugenge mugacyinjiro werekeza nyamirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa