skol
fortebet

Marseille yaseshe amasezerano yari ifitanye na Evra wakubise umufana

Yanditswe: Saturday 11, Nov 2017

Sponsored Ad

• Patrice Evra yatandukanye n’ikipe ya Olympique de Marseille nyuma yo gukubita umufana

Sponsored Ad

Ikipe ya Olympique de Marseille yo mu Bufaransa yamaze gutandukana na myugariro Patrice Evra wakubise umufana ubwo iyi kipe yiteguraga gukina n’ikipe ya Vitoria Guimaraes mu mikino ya UEFA Europa League iheruka.

Uyu mugabo yateye umugeri ukomeye umufana wa Marseille ubwo ikipe yishyushyaga mbere y’umukino nyuma y’aho agatsiko k’abafana b’iyi kipe basererezaga abakinnyi barimo na Patrice Evra ko batacyitwara neza mu Bufaransa.

Uyu mukinnyi akibyumva yahise asimbukira uyu mufana amutera umugeri w’umutwe birangira umusifuzi w’uyu mukino amuhaye ikarita itukura nubwo umukino wari utaratangira.

Ibi bikimara kuba amatsinda y’abafana ba Olympique se Marseille bandikiye ubuyobozi bwabo babusaba wirukana uyu mugabo ndetse bavuga ko nibongera kumubona mu kibuga bazahita basohoka muri stade none ubuyobozi bwahisemo gutandukana nawe.

Evra w’imyaka 36 yakiniye amakipe akomeye nka Manchester United na Juventus yahagaritswe na UEFA kugeza muri Kamena 2018, aho yari gusiba imikino ibiri y’amatsinda n’indi yo gukuranamo igihe Marseille yari kuba ikomeje muri Europa League, ndetse acibwa n’amande angana n’ibihumbo 10 by’ama-euro.

Ku munsi w’ejo taliki ya 10 Ugushyingo 2017 nibwo ubuyobozi bwa Marseille bwatangaje ko bwumvikanye n’uyu musore ko basesa amasezerano nawe agashaka ahandi yerekeza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa