Martial yasabye ikintu gikomeye Mourinho nyuma yo kumutsindira Tottenham
Yanditswe: Sunday 29, Oct 2017
Antony Martial arambiwe guhora yicaye ku ntebe y’abasimbura kandi afasha ikipe ya Manchester United kwitwara neza iyo asimbuye
Rutahizamu w’ikipe ya Manchester United Antony Martial yasabye Mourinho umwanya uhagije wo kubanza mu kibuga nyuma yo kumutsindira igitego kimwe rukumbi cyatumye Manchester United ikura amanota 3 kuri Tottenham Hotspurs.
Uyu musore winjiye mu kibuga asimbuye Marcus Rashford ku munota wa 70 yahinduye umukino ndetse atuma ikipe ye ibona amanota 3 ubwo yatsindaga igitego ku munota wa 80 cyahesheje Manchester United intsinzi aho nyuma y’uyu mukino yatangaje ko yifuza igihe gihagije cyo gukina.
Yagize ati “ndifuza gukina,sinifuza guhora ku ntebe y’abasimbura nubwo na Marcus ari umukinnyi mwiza.Umutoza aba ashaka ko twese dukina.”
Uyu musore w’imyaka 21,ni umwe mu bakinnyi bez abaca ku mpande basatira aho kugeza kuri ubu atarabona umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga kubera umwongereza Marcus Rashford nawe wigaruriye imitima y’abafana ba Manchester United.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *