Kigali

Mashami Vincent yaciye amarenga y’abakinnyi 11 ashobora gukoresha ahangana na Ethiopia nyuma y’imyitozo ya nyuma

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 October 2019 Yasuwe: 3676

Umutoza Mashami Vincent w’ikipe y’igihugu Amavubi n’abamwungirije basoje imyitozo ya nyuma yo kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya CHAN 2020 kizabera muri Cameron mu ntangiriro z’umwaka utaha.



Muri iyi myitozo yabaye mbere ya saa sita,Mashami Vincent yaciye amarenga y’abakinnyi 11 ashobora kuzabanzamo muri uyu mukino w’ishyiraniro Amavubi asabwa kwihagararaho imbere y’Abanyarwanda.

Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa 15:30’,witezwe na benshi mu banyarwanda bishimiye imitwarire y’Amavubi mu mezi make ashize.

Umukino ubanza Amavubi yatsindiye Ethiopia iwayo, igitego 1-0,cyatsinzwe na Sugira Ernest.Amavubi arasabwa kunganya mu mukino wo kwishyura agahita abona itike ya CHAN 2020.

Kwinjira muri uyu mukino ni Amafaranga ibihumbi 10000,3000,2000 FRW.

Abakinnyi 11 Mashami ashobora kuzabanzamo:

Umunyezamu: Kimenyi Yves

Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel “Mangwende”, Manzi Thierry na Nsabimana Aimable

Abakina hagati: Niyonzima Olivier Sefu, Nshimiyimana Amran, Nsabimana Eric Zidane, Haruna Niyonzima

Ba rutahizamu: Sugira Ernest na Manishimwe Djabel

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble kay

    ngaho namwe mundebere iyo akinisha APR se nubundi bikarangira sha cyakoza Rwanda urababje kuberabna n’a sport nkuyu ngo nimashami koko mwamukuye he

    1 month ago
  • chat_bubble Ndayizeye

    Iyi Equipe ntabwo yatsinda Ethiopia nabonye, umukino wose uzakinirwa muri surface yacu. Ethiopia 2, Rwanda 0

    1 month ago

Inzindi nkuru

“Aba basifuzi nibadahanwa nzumirwa”-Guy Bukasa wa Gasogi United

Umutoza wa Gasogi United,Guy Bukasa yatangaje ko abasifuzi bamusifuriye...
8 December 2019 Yasuwe: 1733 0

Abafana bahagaritse umukino mu Bwongereza nyuma yo kuva muri stade bajya...

Imirwano ikomeye yabereye ku kibuga cya Bloomfield Road mu mukino wahuzaga...
8 December 2019 Yasuwe: 1897 0

KNC yahaye ubutumwa bukomeye abafana ba APR FC yamutsinze yiyushye...

Umunyemari Kakooza Nkuriza Charles washinze ikipe ya Gasogi United,yabwiye...
8 December 2019 Yasuwe: 3527 0

APR FC yiyushye akuya kugira ngo yigaranzure Gasogi United yari...

Mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda “AZAM Rwanda Premier...
7 December 2019 Yasuwe: 3931 0

Aubameyang yahungabanyije ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal

Ibibazo bya Arsenal bikomeje kwiyongera kuko kapiteni wayo Pierre-Emerick...
7 December 2019 Yasuwe: 4984 0

Umutoza FC Barcelona yateje urujijo kubera ibyo yavuze ku gusezera umupira...

Umutoza wa FC Barcelona, Ernesto Valverde yabwiye abanyamakuru ko abakunzi...
7 December 2019 Yasuwe: 3602 0