Kigali

Mashami Vincent yahawe amasezerano y’amezi 3 anahabwa inshingano 3 zikomeye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 August 2019 Yasuwe: 1652

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent,uherutse kongererwa amasezerano mashya,yahawe inshingano 3 zikomeye zirimo gusezerera Seychelles, guhesha u Rwanda itike ya CHAN 2020 [CAF Africa Nations Championships 2020] no kubona nibura amanota 4 mu itsinda F ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2021.



Nkuko FERWAFA yabitangaje,Mashami Vincent yahawe amasezerano y’amezi 3 agomba gukoramo inshingano zikomeye cyane.

Nkuko FERWAFA yabishyize ku rubuga rwayo rwa Internet,Mashami yahawe inshingano 3 zitoroshye zirimo iyo gusezerera Seychelles mu ijonjora ryibanze ryo gushaka itike yo kwinjira mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022.

Umukino ubanza na Seychelles uzabera I Victoria kuwa 2 Nzeri 2019 mu gihe uwo kwishyura uzabera I Kigali kuwa 10 Nzeri 2019, saa 18h00 kuri Stade de Kigali.

Inshingano ya kabiri Mashami yahawe ni uguhesha Amavubi itike yo kwerekeza muri CHAN 2020 izabera mu gihugu cya Cameroon.u Rwanda ruzakina umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma mu gushaka iyi tike na Ethiopia kuwa 20 Nzeri 2019 I Addis Ababa hanyuma uwo kwishyura uzabere I Kigali kuwa 18 Ukwakira 2019.

Inshingano ya 3 Mashami yahawe muri aya mezi 3 ni ugushaka byibura amanota 4 mu mikino 2 yo mu itsinda F yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2021 aho azasuramo Mozambique,anakire Cameroon i Kigali, Imikino yombi izaba hagati ya taliki ya 11-19Ugushingo 2019.

Mashami nananirwa kugera kuri imwe muri izi ntego FERWAFA izaba ifite uburenganzira bwo gusesa amasezerano nawe gusa nabyitwaramo neza azahita ahabwa amasezerano y’igihe kirekire.

Abagomba gukorana na Mashami Vincent : Mashami Vincent (Head Coach), Habimana Sosthene (Assistant Coach), Seninga Innocent (Assistant Coach), Higiro Thomas (Goal Keeper Coach), Jean Paul Niyintunze (Fitness Coach), Nuhu Assouman (Team Doctor), Rutamu Patrick (Team Physico), Rutayisire Jackson (Team Administrator), Baziki Pierre (Kit Manager) na Munyaneza Jacques (Kit Manager).

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Claude Y.

    Nibabashyireho birire amafaranga y’igihugu naho gutsinda rekareka!erega FERWAFA nayo irahuzagurika bahagaritse Mashami bamushinja umusaruro muke!none ko agarutse bamubonyemo ubuhe bushobozi? n’ubundi nihahandi niyowazana Zidane,ntaho yayigeza.Ikipeibaho ari uko igiye gukinira competition runaka ubundi ikazima ibyo ni ibiki koko?????

    3 months ago

Inzindi nkuru

Lionel Messi yatunguranye asaba Cavani kuzaza bakarwana igihe cyose azaba...

Umunya-Uruguay Edinson Cavani yasabye Lionel Messi ko barwanira mu mukino...
20 November 2019 Yasuwe: 3026 1

Jose Mourinho yagizwe umutoza mushya wa Tottenham Hotspurs yirukanye...

Umunyabigwi Jose Mourinho w’imyaka 56 umaze gutwara ibikombe 25 bikomeye ku...
20 November 2019 Yasuwe: 1985 0

Cristiano Ronaldo yateje impaka ndende kubera ibyo yatangaje ko yari...

Ronaldo ubura igitego 1 gusa ngo yuzuze ibitego 100 mu ikipe ya Portugal...
19 November 2019 Yasuwe: 4229 0

John Obi Mikel yatangaje umukinnyi wari umunebwe cyane mu myitozo mubo...

Umunya Nigeria ukina Hagati mu kibuga,John Obi Mikel yatangaje ko mu...
19 November 2019 Yasuwe: 3715 0

Mirafa yatangaje itandukaniro riri hagati y’umukinnyi wa APR FC n’uwa Rayon...

Umukinnyi Nizeyimana Mirafa ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports yatangaje...
19 November 2019 Yasuwe: 6138 0

Cristiano Ronaldo yavuze ku mubano we n’umutoza Maurizio Sarri uherutse...

Kera kabaye Cristiano Ronaldo yavuze ku mubano we n’umutoza wa...
19 November 2019 Yasuwe: 2670 0