Kigali

Mashami Vincent yakomoje ku mpamvu yatumye bakirwa n’abafana batatu kandi baranyagiriye hanze Seychelles

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 September 2019 Yasuwe: 4249

Amavubi aherutse kunyagira Seychelles ibitego 3-0 ku kibuga cyayo, yageze mu Rwanda saa mbiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2019, ariko asanga abafana 3 aribo baje kubaha ikaze.



Byari byitezwe ko abafana benshi barajya kwakira Amavubi ariko ntibabikoze ahubwo abafana batatu nibo bonyine bagiye kuyakira ubwo yageraga i Kanombe barimo Nkundamatch ufana Rayon Sports,Hagumintwari Jean Claude wa AS Kigali na Songa Mbele wa APR FC.

Mu kiganiro Mashami Vincent yagiranye n’abanyamakuru akigera I Kanombe, yavuze ko Amavubi afitiye ideni abanyarwanda atarishyura gusa ngo bari mu nzira nziza yo gutangira kuryishyura

Mashami yagize ati "Urugendo rwari rurerure ariko akenshi iyo watsinze ntago wibuka ibitaragenze neza kuko ikiba cyatujyanye aba ari ugushaka intsinzi utitaye ku bibazo uhura nabyo mu nzira. Intsinzi turayizanye kuko turashaka kwishyura ideni dufitiye abanyarwanda turabizi ibihe byacu byo kubagarurira ibyishimo byatangiye ubu."


Aba nibo bafana bonyine bagiye kwakira Amavubi i Kanombe ubwo yari avuye kunyagira Seychelles

AMAFOTO: Rwanda Magazine

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Maurizio Sarri yishongoye kuri Cristiano Ronaldo uherutse kwitwara nabi...

Umutoza wa Juventus,Maurizio Sarri yabwiye abanyamakuru ko nta gahunda...
22 November 2019 Yasuwe: 2155 0

Niyomugabo Claude yafashije APR FC kwisubiza umwanya wa mbere wa...

Myugariro Niyomugabo Claude yeretse umutoza wa APR FC,Adil Mohamed ko ari...
22 November 2019 Yasuwe: 1797 0

Sugira Ernest akomeje ibihano yahawe akorera imyitozo mu ikipe...

Umukinnyi Sugira Ernest ukinira APR Fc akomeje gukorera imyitozo mu ikipe...
22 November 2019 Yasuwe: 2549 0

MINISPOR yamaze amatsiko abanyarwanda bibaza niba Amavubi azitabira CHAN...

Minisiteri ya Siporo yavuze ko ikipe y’igihugu Amavubi izitabira irushanwa...
22 November 2019 Yasuwe: 4559 0

Munyakazi Sadate yatangaje amakipe akomeye Rayon Sports igiye kugirana nayo...

Umuyobozi wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate,ushaka guhindurira iyi kipe...
22 November 2019 Yasuwe: 6319 0

Reba imikino yose y’umunsi wa 9 wa shampiyona uko iteganyijwe,mu gihe Gasogi...

Gasogi United ku munsi w’ejo tariki 21 yanganyije na Musanze FC igitego...
22 November 2019 Yasuwe: 1108 0