skol
fortebet

Mashami Vincent yikomye umusifuzi n’igihugu cya Cameroon cyabeshye ko abakinnyi 5 b’Amavubi banduye covid-19

Yanditswe: Wednesday 31, Mar 2021

Sponsored Ad

Ikipe y’Igihugu "Amavubi"yaraye ibuze amahirwe yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri nyuma y’aho inganyirije na Cameroon iwayo 0-0.

Sponsored Ad

Mbere y’uyu mukino,habaye byinshi birimo ko abanya Cameroon babeshye ko abakinnyi 5 b’u Rwanda banduye Covid-19 nyamara babeshya biba ngombwa ko bajya kubapimisha ahandi ibisubizo bigaragaza ko ari bazima.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino, umutoza w‘Amavubi,Mashami Vincent, yavuze ko bibabaje kubona igihugu nka Cameroun kizakira irushanwa, kibeshya ko hari abakinnyi b’Amavubi banduye Covid-19 nyamara babeshyerwa ari bazima.

Ati “Amahirwe masa, ariko munyemerere ngire ibyo mbabwira mukwiye gukosora.
Ibyabaye mbere y’umukino biratangaje. Twabanje kubwirwa ko hari abakinnyi bacu banduye Covid-19 ariko tujya kwipimisha ahandi dusanga ni bazima. Ibisubizo tumaze kubibona twabizanye dutangazwa no kutubwira ko batari bubyakire.

Ni inshuro ya 2 nyuma y’ibyo bakoze muri CHAN iheruka ubwo babeshyaga ko hari abakinnyi ba Congo DR banduye kandi bababeshyera. Reka mvuge ko biteye isoni ku gihugu nka Cameroun kizakira irushanwa."

Nyuma y’umukino,abakinnyi barimo kapiteni Haruna Niyonzima,bagaragaye bagaragaza ko batishimiye imyanzuro y’umusifuzi ndetse na Mashami yabigarutseho muri iki kiganiro.

Ati “Imyitwarire y’umusifuzi yadutunguye. Ntabwo twishimiye ibyemezo by’umusifuzi muri uyu mukino. Wagira ngo yari umuturage wo muri iki gihugu.”

Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon umwaka utaha ariko nta gihugu na kimwe cyo muri aka karere ka EAC kizacyerekezamo gusa muri CECAFA hazagenda Ethiopia na Sudan.

Amakuru avuga ko abakinnyi b’Amavubi bari babwiwe ko banduye Covid-19 barimo Kagere Meddie, Sugira Ernest,Mutsinzi Ange n’abandi.

Amavubi yarangije ku mwanya wa 3 mu itsinda F ryo gushaka itike ya AFCON2021 n’amanota 6,inyuma ya Cameroon yariyoboye n’amanota 11 na Cape Verde ya 2 n’amanota 10.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa