skol
fortebet

Mashami yanenze abasifuzi banze igitego cye nyuma yo kuganira

Yanditswe: Saturday 22, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent yanenze imisifurire nyuma yo kwimwa igitego cyari cyemejwe nyuma abasifuzi bakiherera bakacyanga.
Ku munota wa 78,Iyabivuze Osee yacomekewe umupira, abakinnyi ba APR FC bibwira ko yaraririye, aragenda aroba umunyezamu Ishimwe Pierre ariko abasifuzi bemeza ko habaye kurarira.
Icyababaje Police FC, nuko umusifuzi wo ku ruhande yacyemeje ariko uwo hagati aracyanga kandi uwo ku ruhande ariwe usifura kurarira.
Abakinnyi ba APR FC baburanye bagaragaza ko (...)

Sponsored Ad

Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent yanenze imisifurire nyuma yo kwimwa igitego cyari cyemejwe nyuma abasifuzi bakiherera bakacyanga.

Ku munota wa 78,Iyabivuze Osee yacomekewe umupira, abakinnyi ba APR FC bibwira ko yaraririye, aragenda aroba umunyezamu Ishimwe Pierre ariko abasifuzi bemeza ko habaye kurarira.

Icyababaje Police FC, nuko umusifuzi wo ku ruhande yacyemeje ariko uwo hagati aracyanga kandi uwo ku ruhande ariwe usifura kurarira.

Abakinnyi ba APR FC baburanye bagaragaza ko habayeho kurarira, umusifuzi wo hagati, Twagirumukiza Abdul Karim asanga uwo ku ruhande wemeje igitego baraganira.

Nyuma y’iminota ibiri, Twagirumukiza yasanze abandi basifuzi barimo uwa kane, Ngabonziza Jean Paul, aho bari ku rundi ruhande, nyuma yo kuganira amasegonda make, uyu musifuzi wo hagati yemeza ko habayeho kurarira.

Ni icyemezo cyavugishije benshi bakurikiye uyu mukino kuko bidasanzwe.

Nyuma y’umukino, Mashami utoza Police FC yabwiye IGIHE ko yatunguwe n’ibyabaye, avuga ko ubanza hari amategeko mashya yaje atazi.

Ati "Igitego cya gatatu, ntibisanzwe, ni ubwa mbere bibaye muri Afurika, yewe no mu Rwanda. Birashoboka ko hari amategeko mashya tutaramenya. Reka dutegereze turebe ibizaba."

Gutsinda uyu mukino byatumye Police FC igira amanota 45 ku mwanya wa gatanu mu gihe APR FC ya kabiri na 53 yatakaje umwanya wa mbere.

Kiyovu Sports yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1, iyobora Shampiyona n’amanota 56 mu gihe hasigaye imikino ine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa