skol
fortebet

Mashami yongerewe igihe cyo gukomeza gutoza Amavubi

Yanditswe: Thursday 16, Jan 2020

Sponsored Ad

Minisiteri ifite Siporo mu nshingano zayo yakuye abakunzi ba Siporo mu gihirahiro itangaza ko umutoza Mashami Vincent yongerewe amasezerano yo gukomeza gutoza iyi kipe.

Sponsored Ad

Nyuma yo kumuha amasezerano y’amezi 3 ikanamuha ibizamini 3 birimo kimwe cyamunaniye, Mashami Vincent yongerewe amasezerano atavuzwe igihe azamara.

Mu kiganiro umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Regis Francois Uwayezu yahaye FunClub dukesha iyi nkuru,yavuze ko Minisiteri yamaze kubandikira ivuga ko Mashami bamuhaye andi masezerano mashya, azakomeza gutoza Amavubi muri uyu mwaka wa 2020.

Ati “ Minisiteri yamaze kutumenyesha ko Mashami bamuhaye andi masezerano, azakomeza gutoza ikipe y’igihugu muri uyu mwaka, ibindi birebana n’amasezerano y’umutoza w’ikipe y’igihugu Minisiteri niyo izabitangaza.”

Mashami umaze umwaka atoza ikipe y’igihugu ashobora guhabwa amasezerano yo kugeza nyuma y’imikino ya CHAN izabera muri Cameroon, nyuma yaho akaba aribwo ashobora kuzabona amasezerano y’igihe kirekire cyangwa agasezererwa.

Amavubi ari mu makipe azakina imikino ya CHAN 2020 izabera muri Cameroon muri Mata, aho tombola y’uko amakipe azahura izaba mu kwezi kwa Gashyantare.

Mu minsi ishize byari byavuzwe ko Mashami yirukanwe ariko kuri uyu wa kane MINISPOR yanyomoje aya makuru yongerera igihe uyu mutoza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa