Masudi Djuma na AS Kigali babonye amanota 3 ku nshuro ya mbere
Yanditswe: Thursday 13, Dec 2018
Ikipe ya AS Kigali n’umutoza wayo bariruhukije kuko babonye amanota 3 ya mbere ku mukino w’umunsi wa 8 batsinzemo Bugesera FC ibitego 3-0 kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.
AS Kigali yari imaze imikino 7 idatsinda,yanyagiye Bugesera FC ibitego 3-0 byatsinzwe na Ngandu Omar ku munota wa 30 w’umukino hanyuma ku munota wa 60 Jimmy Mbaraga ashyiramo igitego cya 2 hanyuma ku munota wa 86 Senntongo Farouk Ruhinda atsinda icya 3.
Gutsinda Bugesera bikuye AS Kigali ku mwanya wa 15 ifata uwa 13 n’amanota 7 isiga mu manegeka, Amagaju na Etincelles zifite 7 naho Gicumbi ikaba iya nyuma n’amanota 2.
Mukura niyo iyoboye shampiyona n’amanota 19,ikurikiwe na APR FC ifite 18, Police FC niya 3 n’amanota 16 mu gihe Rayon Sports ari iya 4 na 15.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *