skol
Kigali
startimes

Mauricio Pochettino yaciye amarenga ku bivugwa ko Lionel Messi ashobora kwerekeza muri PSG

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 January 2021 Yasuwe: 4079

Umutoza mushya wa PSG,Mauricio Pochettino yagiranye ikiganiro cya mbere n’abanyamakuru nyuma yo kugirwa umutoza wa PSG aho yemeje ko abakinnyi beza barimo na Lionel Messi bahawe ikaze I Paris.


Mauricio Pochettino wahawe akazi ko kuba umutoza mushya wa PSG mu gihe cy’umwaka umwe n’igice ushobora kongerwa mu gihe yakwitwara neza yabwiye abanyamakuru ko Lionel Messi ari mu bakinnyi beza PSG yaha ikaze.

Nubwo Poch afite Neymar na Kylian Mbappe ndetse na Angel Di Maria,biravugwa ko PSG ishaka kumwongereraho na Lionel Messi ubundi akegukana UEFA Champions League nta kabuza.

Yabwiye abanyamakuru ati “Dushyire ku ruhande ibihuha.Abakinnyi beza bahawe ikaze muri PSG.Pap Noheli yangiriye Ubuntu.Mfashe uyu mwanya kugira ngo nshimire Nasser [Al-Khelaifi] n’umuyobozi w’imikino Leonardo bangiriye icyizere bakangarura muri iyi kipe nkuru.

Iyi n’imwe mu makipe akomeye cyane ku isi,niba atari n’iya mbere.Kubamo ibihuha n’ibintu byumvikana.Twahageze tugomba kubishyira ku ruhande.”

Ubwo yabazwaga nib anta gitutu yumva afite, Pochettino yagize ati: “PSG n’ikipe ikomeye ku isi,biragoye ko wayigereranya na Tottenham kuko n’amakipe atandukanye.Nagize ibihe byiza cyane I London.Ndajwe ishinga no gutsinda umukino w’ejo.

Aha mpafite abakinnyi bakomeye ku rwego rw’isi kandi niteguye guha ikaze abandi.”

Messi uvugwa muri PSG,azarangiza amasezerano muri Kamena uyu mwaka ariyo mpamvu ari kwifuzwa n’amakipe menshi.

Pochettino wakiniye iyi kipe yamuhaye akazi kuva 2001-2003,arasabwa kurenga ku gahigo ka Thomas Tuchel wagejeje PSG ku mukino wa nyuma wa Champions League we akayihesha iki gikombe cy’akataraboneka.

Pochettino yasimbuye Thomas Tuchel wirukanwe ku munsi ubanziriza Noheli ya 2020,aho yari amaze gutsinda 4-0 Strasbourg ariko yaratakarijwe icyizere.

Umukino wa mbere wa Pochettino azasura Sainte Etienne muri Ligue 1 kuri uyu wa Gatatu saa yine z’ijoro.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Frank Lampard yavuze kuri Timo Werner wahushije igitego ari kumwe...

Umutoza wa Chelsea,Frank Lampard,yavuze ko nubwo umukinnyi we Timo Werner...
17 January 2021 Yasuwe: 3585 0

Abakinnyi b’Amavubi bahawe nimero bazambara muri #TOTALCHAN2020

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikomeje imyitozo I Douala muri Cameroun...
16 January 2021 Yasuwe: 5207 0

Bruno Fernandes yahishuye ikintu gikomeye Manchester United itazemerera...

Umukinnyi Bruno Fernandes wazamuye urwego rw’ikipe ya Manchester United kuva...
16 January 2021 Yasuwe: 4195 0

Arsenal na Mesut Ozil bumvikanye ku kintu gikomeye

Amakuru aturuka mu Bwongereza aravuga ko Arsenal yamaze kumvikana...
16 January 2021 Yasuwe: 5216 0

Mohamed Salah yahishuye umukinnyi wa Liverpool watumye arira kubera...

Rutahizamu Mohamed Salah ukinira Liverpool yatangaje ko kuva yagera muri...
16 January 2021 Yasuwe: 5025 0

Cristiano Ronaldo yaciye amarenga y’undi mwuga yashobora mu mashusho...

Rutahizamu Cristiano umaze imyaka isaga 15 ari hejuru mu mupira w’amaguru...
16 January 2021 Yasuwe: 4694 0