skol
fortebet

Mauricio Pochettino yahishuye ikintu kimuhangayikishije cyane muri Chelsea

Yanditswe: Saturday 09, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Chelsea muri Premier League, Mauricio Pochettino, yatangaje ko Chelsea ikeneye guhangana n’andi makipe by’umwihariko ku mipira yo mu kirere kandi ikirinda gutsindwa ku mipira iturutse mu mpande.

Sponsored Ad

Ku cyumweru, Chelsea ya 10 ku rutonde rw’agateganyo,izahura na Everton iri ku mwanya wa 17 ku cyumweru.

Ubusatirizi bw’ikipe ya Everton buyobowe na rutahizamu Dominic Calvert-Lewin, ukinisha imbaraga kandi ukomeye mu kirere.

Mu byumweru bishize,ubwugarizi bwa Pochettino bwagaragaje intege nke mu guhangana n’imipira yo mu kirere ituruka ku bakinnyi baca ku mpande aho yatsinzwe ibitego 4 by’imitwe mu mikino 4 ya shampiyona iheruka.

Ku wa gatanu, Pochettino yabwiye abanyamakuru ati: "Guhera mu cyumweru gishize twakoze kuri iki kibazo.

Ntekereza ko hari ibintu bibiri bya ngombwa kubimenya. Ntabwo twashyize igitutu ku bateye iyo mipira.Kubera ubwiza bwa Premier League twese dufite,iyo umupira uri hariya biragoye kuwuhagarika.

Tugomba kuzamura urwego. Kwinjizwa ibitego muri ubu buryo,wenda ntabwo ndi kugaragaza amarangamutima menshi, ariko ndababaye rwose. Tugomba gukora cyane, cyane kuri iki kintu."

Pochettino yongeyeho ko abakinnyi babiri bakina hagati Enzo Fernandez na Moises Caicedo, baguzwe amafaranga angana na miliyoni zisaga 220 z’amapound (miliyoni 276 $), bakeneye gukora cyane kugira ngo bazamure ubufatanye bwabo.

Pochettino ati: "Ni bato.Uba witezweho byinshi iyo uguzwe. Ntabwo umuntu ku giti cye gusa ariwe uba witezwe, ahubwo n’uguhuza mu ikipe nka Chelsea.

Ntabwo byoroshye, kuhagera atari mu mwanya mwiza wo guhita utanga umusaruro kuko bakeneye kugira uruhare mu gisubizo..."

"Ni buhoro buhoro, bizaza buhoro buhoro. Igihe kigiye kugera bamenyane neza bareme ubufatanye buzafasha ikipe gutsinda imikino."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa