skol
fortebet

Maurizio Sarri yatangaje ubuzima bubabaje abamo iyo ikipe ya Chelsea yatsinzwe

Yanditswe: Sunday 31, Mar 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Chelsea Maurizio Sarri yavuze ko igihe cyose ikipe ya Chelsea itsinzwe aba mu bwigunge budashira ndetse ngo nta n’umuntu n’umwe wo kumuhumuriza ajya abona.

Sponsored Ad

Uyu mutoza utarahiriwe n’umwaka we wa mbere muri Chelsea,yavuze ko iyo yatsinzwe aba ari mu bwigunge bukomeye,ndetse ngo uyu mwaka yabihiwe cyane n’ubuzima nyuma yo kubura umusaruro muri iyi kipe nshya yajemo mu mpeshyi.

Yagize ati “Ndabizi neza mu kazi kacu uba uri wenyine.Mu makipe natoje arimo Chelsea,Napoli na Empoli,ubuzima bugenda neza bitewe n’umusaruro.Maze kumenyera kubaho nigunze.Buri mutoza yisanga mu bandi iyo yatsinze .Iyo watsinzwe urigunga.

Sarri w’imyaka 60 yatangaje ko yifuza gukomeza gutoza ikipe ya Chelsea nyuma y’uyu mwaka w’imikino ndetse ngo ntabwo aracika intege muri uyu mwaka yizeye neza ko azarangiza mu mwanya mwiza.

Uyu mutoza yabwiwe ko azirukanwa igihe cyose ikipe ya Chelsea izaba ibuze amahirwe yo kwerekeza mu mikino ya UEFA Champions League nkuko byayigendekeye umwaka ushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa