skol
fortebet

Mbappe ari mu mazi abira kubera ibyo aherutse gukora

Yanditswe: Tuesday 29, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Kylian Mbappe agiye guhanishwa ihazabu y’amafaranga nyuma yo kwanga kuvugana n’abanyamakuru nubwo yatsindiye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu mukino baheruka gutsinda Denmark.
Amategeko ya Fifa avuga ko umukinnyi wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umukino agomba kuba yiteguye kuvugana n’abanyamakuru nyuma y’umukino.
Mbappe yanze kuvugana n’abanyamakuru nyuma y’uko muri uwo mukino atsinze ibitego 2 wenyine byahesheje intsinzi Ubufaransa kuri Denmark.
Uyu rutahizamu wa Paris (...)

Uyu rutahizamu wa Paris Saint-Germain kandi yanze kuvugana n’itangazamakuru ubwo ikipe ye yanyagiraga ibitego 4-1 Australia.

Mbappe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa (FFF) bahawe gasopo ko ibyo uyu mukinnyi ari gukora bishobora kumugiraho ingaruka zikomeye cyane ku yindi nshuro.

Ikinyamakuru ESPN kivuga ko FFF izasangira ibihano na kizigenza Mbappe umaze gutsinda ibitego 3 mu mikino 2 Ubufaransa bumaze gukina muri iki gikombe cy’isi.

Uretse Mbappe,Kapiteni Hugo Lloris n’abandi bakinnyi nka Matteo Guendouzi, Aurelien Tchouameni, Olivier Giroud, Ousmane Dembele na Raphael Varane bemeye kuvugisha itangazamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa