skol
fortebet

Meddie Kagere yavuye muri Singida yerekeza mu ikipe nshya

Yanditswe: Tuesday 16, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu w’Umunyarwanda, Meddie Kagere yerekeje muri Namungo FC avuye muri Singida Fountain Gate, amakipe yombi akina Tanzania NBC Premier League.

Sponsored Ad

Kagere yerekeje muri Namungo avuye muri Singida ku ntizanyo izageza uyu mwaka w’imikino urangiye.

Kagere yageze muri Singida Fountain Gate avuye muri Simba SC.

Meddie Kagere yerekeje muri Singida Big Stars muri 2022 nyuma yuko yari asoje amasezerano y’imyaka ibiri yari yarongeye mu mwaka wa 2020 mu ikipe ya Simba SC.

Meddie Kagere yageze mu Rwanda avuye aho yavukiye muri Uganda, mu mwaka wa 2006.

Yari aje mu ikipe ya Atraco FC birangira akiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda,yagiye gukina hanze y’u Rwanda avuye muri Rayon Sports agiye muri Albania mu ikipe ya FK Firana.

Muri Albania, Meddie Kagere yahakinnye umwana umwe maze ahava agiye muri Gor mahia yabayemo hagati ya 2015-2018 maze ahava ajya muri Simba SC mu 2018 aho byavuzwe ko yamutanzeho ibihumbi 55 by’amadolari imuhanganiye na Young SC.

Amasezerano y’imyaka 2 yasinyiye Simba SC yarangiye mu mwaka wa 2020 maze yongera andi y’imyaka ibiri ari nayo yarangiranye n’umwaka w’imikino wa 2021-2022.

Yahise yerekeza muri Singida,tariki 4 Kanama 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa