skol
fortebet

Reba umwihariko w’indege y’igikomangoma Neymar Jr yagendeyemo agiye muri Al Hilal [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 22, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kizigenza Neymar Jr yavuye i Paris yerekeza i Riyadh mu ndege ya miliyoni 172 z’amapawundi,isanzwe ari iy’igikomangoma cya Saudi Arabia.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi yageze muri Saudi Arabia mu cyumweru gishize yerekeje mu ikipe ya Al-Hilal yamuguze muri PSG miliyoni 78 z’amapawundi.

Mbere yo kwerekeza muri iki gihugu,uyu kizigenza yohererejwe indege y’igitangaza ya Boeing 747 yahawe akazi gusa ko gutwara Neymar n’abari bamuherekeje bose.

Iyi ndege y’igikomangoma Al Waleed bin Talal yatijwe Neymar ku buntu.

Iyi ndege ifite ubwiza bw’akataraboneka yaba icyumba cy’uruganiriro kirimo ameza maremare meza ndetse n’intebe zikoze mu buryo bwihariye.

Ifite ibyumba byo kuraramo,n’ikamba rya zahabu ndetse n’imyanya y’abagenzi 400 yakuwemo kugira ngo bayirimbishe.

Neymar Jr azajya ahembwa akayabo ka miliyoni 2.5 z’amapawundi ku cyumweru ndetse ku mwaka azajya yinjiza miliyoni 150 z’amapawundi.

Uyu mukinnyi mbere yo gusinya yasabye guhabwa imodoka 3 zihenze cyane ku isi zrimo: Bentley Continental GP,Aston Martin DBX naLamborghini Huracan,

Yasabiye abo bagendana kuba imodoka 4 ya Mercedes G Wagons n’indi imwe ya Mercedes van ifite umushoferi uhoraho.

Neymar Jr kandi ngo yasabye ko aho yatembereye nibyo we n’inshuti ze bafashe byzajya byishyurwa n’iyi kipe.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa