skol
fortebet

Messi na bagenzi be bakomeje mu mikino ya 1/16 cy’igikombe cy’isi bigoranye

Yanditswe: Tuesday 26, Jun 2018

Sponsored Ad

Argentine itsinze bigoranye Nigeria ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma wo mu itsinda D,ikatisha itike yo kwerekeza mu mikino ya 1 /16 bari kumwe na Croatia aho bazahura n’Ubufaransa muri iki cyiciro.

Sponsored Ad

Messi wari utegerejwe na benshi mu bakunzi ba Argentina yafunguye amazamu ku munota wa 14 ku mupira mwiza yahawe na Ever Banega aho iki gitego ari cyo cyabonetse mu gice cya mbere.

Nigeria yarangije igice cya mbere yatinyutse yatangiye igice cya kabiri isatira,bituma ibona penaliti yinjijwe neza na Victor Moses ku munota wa 51,nyuma y’ ikosa Mascherano yakoreye myugariro Balogun amutura hasi mu rubuga rw’amahina ubwo Etebo yateraga koluneri.

Nigeria ntiyacitse intege kuko ku munota wa 76 Ahmed Musa yazamuye umupira mwiza imbere y’izamu Marcos Rojo awugaruza ukuboko,Umusifuzi Cuneyt Cakir yitabaza VAR birangira yemeje ko umupira ugomba guterekwa imbere y’izamu ntibyashimisha abanya Nigeria.

Nigeria yongeye kubona amahirwe akomeye mu minota 10 ya nyuma rutahizamu Ighalo winjiye mu kibuga asimbuye Iheanacho mu gice cya kabiri,asigarana n’umunyezamu ananirwa kumutsinda.

Ku munota wa 86 Gabriel Mercado yazamuye umupira mwiza cyane Marcos Rojo yiyambura Moses ahita atsindira Argentina igitego cy’intsinzi gitumye iki gihugu kigera muri 1/16 bigoranye.

Ku rundi ruhande Croatia igomba guhura na Denmark yabaye iya kabiri mu itsinda C n’amanota 5 muri 1/16 yitwaye neza kuva igikombe cy’isi gitangiye,yatsinze Iceland ibitego 2-1 bituma irangiza iyoboye iri tsinda n’amanota 9,ikurikirwa na Argentina n’amanota 4,Nigeria n’amanota 3.

Ubufaransa bwayoboye itsinda C n’amanota 7, bugomba guhura na Argentina muri 1/16, aho uyu munsi bwanganyije na Denmark 0-0 mu mukino wa nyuma wo mu itsinda C bombi bahita bazamukana,mu gihe Peru yasezerewe rugikubita yasezereye Australia iyitsinda ibitego 2-0.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa