skol
fortebet

Messi yagarutse mu myitozo ya PSG bwa mbere nyuma yo kwegukana Igikombe cy’isi [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 04, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Argentine, Lionel Messi yagarutse mu myitozo ya Paris Saint-Germain nyuma yo gusoza ibiruhuko yari arimo nyuma yo kwegukana igikombe cy’Isi cya 2023.
Messi witwaye neza cyane muri Qatar,yagarutse mu myitozo uyu munsi aho agiye kwitegura umukino wa shampiyona bazakina n’ikipe ya Angers.
Mu mafoto yagiye hanze,yagaragaje Messi asuhuzanya n’abakinnyi ba PSG barimo Neymar Jr basanzwe ari inshuti magara.
Icyakora mu bo bahuye ntiharimo Kylian Mbappe yatwaye igikombe cy’isi kuko (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Argentine, Lionel Messi yagarutse mu myitozo ya Paris Saint-Germain nyuma yo gusoza ibiruhuko yari arimo nyuma yo kwegukana igikombe cy’Isi cya 2023.

Messi witwaye neza cyane muri Qatar,yagarutse mu myitozo uyu munsi aho agiye kwitegura umukino wa shampiyona bazakina n’ikipe ya Angers.

Mu mafoto yagiye hanze,yagaragaje Messi asuhuzanya n’abakinnyi ba PSG barimo Neymar Jr basanzwe ari inshuti magara.

Icyakora mu bo bahuye ntiharimo Kylian Mbappe yatwaye igikombe cy’isi kuko umutoza Christophe Galtier yamuhaye ikiruhuko we n’abandi bagenzi be bake bakinana muri Paris Saint-Germain.

Lionel Messi yatowe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi bose mu gikombe cy’isi nyuma yo gutsinda ibitego 7 ndetse agatanga imipira 3 yavuyemo ibitego.

Uyu munyabigwi kandi yatsinze ibitego 2 muri 3-3 Argentina yanganyijemo n’Ubufaransa ku mukino wa nyuma hanyuma we na bagenzi be bakayitsinda kurii penaliti 4-2.

Messi agiye gutangira urugamba rwo gushakira PSG igikombe cya UEFA Champions Leagu itaratwara na rimwe afatanyije na Neymar Jr na Mbappe.

Hari amakuru avuga ko PSG yamaze kumvikana na Messi ko ayongerera amasezerano mashya ndetse mu gihe cya vuba impande zombi zirahura bakabisinyira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa