addresiya
Kigali
startimes

Messi yongeye kuvuga ku gahinda gakomeye yatewe no gutsindwa na Liverpool

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 May 2019 Yasuwe: 2938

Rutahizamu Lionel Messi wa FC Barcelona yatangaje ko gutsindwa na Liverpool muri ½ cya UEFA Champions League ari kimwe mu bintu bibi yahuye nabyo mu mupira w’amaguru ndetse avuga ko we na bagenzi be bagomba gutwara igikombe cya Copa del Rey kugira ngo barangize neza umwaka w’imikino.



Lionel Messi yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo ko agitekereza ku buryo basezerewe na Liverpool muri Champions League uyu mwaka,ndetse ngo igikomere yatewe nayo ntikizigera gikira.

Yagize ati “Twagizweho ingaruka na kuriya gutsindwa.Gutwara Copa del Rey byadufasha nibura kurangiza neza umwaka.Dukwiriye gusaba imbabazi ku buryo twitwaye nabi mu gice cya kabiri,bikatuviramo kwinjizwa ibitego 3 atari ukubera ibi bitego ahubwo kubera ko tutabashije guhangana.Gutsindwa na Liverpool uyu mwaka, ni kimwe mu bihe bibi nagize mu mupira w’amaguru.”

Messi yavuze ko agihangana no gushaka uko yafasha Argentina gutwara igikombe ndetse ngo nta na rimwe aratekereza kuva mu ikipe ya FC Barcelona.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo ikipe ya FC Barcelona irakina umukino wa nyuma wa Copa del Rey na Valencia ku kibuga cya Benito Villamarin saa tatu z’ijoro.


Messi ngo ntazibagirwa ibyabereye Anfield

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rutanga Eric yateye umugongo Rayon Sports yerekeza muri Police FC yamuhaye...

Ikipe ya Police FC yamaze gusinyisha uwari kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports...
28 May 2020 Yasuwe: 1639 0

Fan Base ya Rayon Sports yatakarije icyizere Komite Nyobozi ya Munyakazi...

Ihuriro ry’amatsinda y’amatsinda y’abafana ba Rayon Sports “Fan base...
28 May 2020 Yasuwe: 1468 0

Abraham Kellly wari umunyamabanga wa Rayon Sports yeguye ku mirimo...

Uwari Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, Abraham Kelly wari umaze amezi...
28 May 2020 Yasuwe: 1309 0

Umuvugizi wa Rayon Sports yamaze kwegura ku mirimo ye

Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports,Nkurunziza Jean Paul,washyizweho na...
27 May 2020 Yasuwe: 3239 2

Bruno Fernandes yavuze amagambo asingiza bikabije Cristiano Ronaldo...

Umunya Portugal, Bruno Fernandes ukinira ikipe ya Manchester United...
27 May 2020 Yasuwe: 1091 0

RIB igiye gukora iperereza ku bibazo bya ruswa no kunyereza umutungo...

Urwego rw’igihugu rw’ubugezacyaha[RIB], rugiye gutangira iperereza ku birego...
27 May 2020 Yasuwe: 1784 0