skol
fortebet

Mesut Ozil yahishuye ikipe y’abakinnyi 11 beza yakinannye nabo muri Arsenal biganjemo inshuti ze

Yanditswe: Tuesday 12, Jan 2021

Sponsored Ad

Umukinnyi Mesut Ozil w’ikipe ya Arsenal ariko utabanye neza n’ubuyobozi bw’ikipe n’umutoza,yahishuye abakinnyi 11 beza bakinannye muri Arsenal mu kiganiro cy’ibibazo n’ibisubizo yagiranye n’abafana gusa bari biganjemo inshuti ze.

Sponsored Ad

Mu biganiro yagiranye n’abafana be kuri Twitter mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere,yavuze ko yakuze afana Fenerbahce ndetse ayifata nka Real Madrid yo muri Turkia gusa anahishura abakinnyi 11 beza yakinannye nabo muri Arsenal.

Kuva mu kwezi kwa 3 umwaka ushize,Mesut Ozil ntarakina n’umunota n’umwe mu ikipe ya Arsenal ndetse ikipe yashatse kumugurisha arabyanga,avuga ko agomba kurangiza amasezerano ye amuhesha akayabo k’ibihumbi 350 by’amapawundi ku cyumweru.

Mesut Ozil yavuze ko ikipe y’abakinnyi 11 beza yakinannye nabo harimo : Alexis Sanchez, Santi Cazorla, Aaron Ramsey, Laurent Koscielny,Pierre-Emerick Aubameyang, Bacary Sagna, Per Mertesacker,Serge Gnabry nawe yishyiramo.

Icyatunguye abantu benshi nuko uyu mudage ufite inkomoko muri Turkia yahisemo umunyezamu David Ospina imbere ya Bernd Leno bakinana ubu n’umunyabigwi Petr Cech.

Muri uru rutonde Ozil yatanze,higanjemo abakinnyi b’inshuti ze Sead Kolasinac,Gnabry n’abandi batandukanye gusa mu ikipe ya Arsenal ntabwo bakunzwe.

Umwe mu bafana,yabajije Ozil impamvu akunda Fenerbahce,amusubiza ati “Nakuze mfana Fenerbahce nkiri umwana mu Budage.Buri Mudage ufite inkomoko muri Turkia aba afite ikipe afana muri Turkia.

Njyewe mfana Fenerbahce.Imeze nka Real Madrid yo muri Espagne.Ni ikipe ikomeye muri Turkia.

Mu minsi ishize,Perezida wa Fenerbahce,witwa Ali Koc yatangaje ko bari hafi gusinyisha Ozil kurusha mbere uko byari bimeze.



Mesut Ozil yashyize hanze ikipe y’abakinnyi beza yakinannye nabo muri Arsenal

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa