skol
fortebet

Mesut Ozil yibasiriwe n’abafana b’Ubudage nyuma yo gusezererwa mu gikombe cy’isi

Yanditswe: Thursday 28, Jun 2018

Sponsored Ad

Abafana b’Ubudage bibasiriye umukinnyi wabo Mesut Ozil nyuma y’umukino iki gihugu cyatsinzwemo na Koreya y’Epfo kigasezererwa rugikubita mu gikombe cy’isi kandi ari cyo cyatwaye igikombe giheruka.

Sponsored Ad

Ubwo uyu mukinnyi usanzwe akinira ikipe ya Arsenal yinjiraga mu rwambariro umukino urangiye,abafana b’Ubudage bamuteze baramutuka karahava ndetse bashakaga kumwendereza akizwa n’abashinzwe umutekano.

Abafana b’Ubudage bibasiriye Ozil ubwo yinjiraga mu rwambariro

Ubwo aba bafana batukaga ibitutsi byinshi uyu musore,umwe mu bahagarariye ikipe y’Ubudage yahise amwinjiza vuba vuba mu rwambariro mbere y’uko aba bafana bamukorera urugomo rurenze.

Ozil na Gundogan bakoze amakosa ubwo mbere yo kwerekeza mu gikombe cy’isi bifotoranyije na perezida wa Turkiya Tayyip Erdogan isi yose ifata nk’umwe mu bayobozi bahohotera ikiremwamuntu ku isi ndetse iki gikorwa cyababaje Abadage bikomeye bigera naho basaba ko babakura mu ikipe y’igihugu.

Aba basore bombi ntibemerwa n’Abadage kuko bashinjwa ko ari abanya Turkiya ndetse rimwe na rimwe abafana bajya babasabira kudahamagarwa mu ikipe y’Ubudage.

Ibitego bya Kim Young-gwon na Son Heung-min mu minota 6 y’inyongera,nibyoKoreya y’Epfo yatsinze Ubudage ku munsi w’ejo,buhita busezererwa mu itsinda F ari ubwa nyuma ndetse bukora agahigo kabiko gusezererwa mu matsinda, kaherukaga mu myaka 80 ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa