Micheal Sarpong niwe watowe nk’umukinnyi mwiza witwaye neza muri Mutarama
Yanditswe: Thursday 21, Feb 2019
Rutahizamu ukomoka muri Ghana Sarpong Micheal niwe watowe nk’umukinnyi mwiza wa Rayon Sports mu kwezi kwa Mutarama ahigitse bagenzi be barimo Iradukunda Eric na Niyonzima Olivier.
Uyu rutahizamu witanga uko ashoboye mu ikipe ya Rayon Sports,yahawe iki gihembo nyuma yo gutorwa ku bwiganze bw’amajwi y’abafana.
Iyi ni inshuro ya 2 iki gihembo gitanzwe kuva aho March Generation Fan Club itangiye kugitanga ifatanyije n’uruganda rwa SKOL Rusanzwe ari n’umufatanyabikorwa wa Rayon Sports.
iki gikombe cya SKOL March Generetion Best Player cyaherukaga kwegukanwa na Niyonzima Olivier bakunda kwita Sefu wagitwaye mu Ukuboza umwaka ushize.
Micheal Sarpong washoboye guhita yisanga muri shampiyona y’u Rwanda bitamusabye kubanza kumenyera,yashimiye bagenzi be bakinana ndetse ababwira ko aribo bamufashije kwitwara neza.
Michael Sarpong yashyikirijwe igihembo,ibihumbi ijana (100.000 FRW hamwe n’igikapu kirimo ibikoresho biriho ibirango bya Rayon Sports.
Sarpong watsindiye Rayon Sports ibitego 7 mu mikino y’igice cya mbere cya shampiyona,ari mu bakinnyi bari kwitegura gufasha Rayon Sports guhangamura Mukura VS yabatsinze 2-1 mu gice kibanza.
Ibitekerezo
NADUKORERE UMUTI ABAKEBA BATAZADUCISHAMO IJISHO.