skol
fortebet

Migi na Kagere Meddie babwiwe ko bashobora kutazasubira muri Tanzania

Yanditswe: Sunday 22, Mar 2020

Sponsored Ad

Abanyarwanda 2 bakina mu gihugu cya Tanzania,barimo Mugiraneza Jean Baptiste na Kagere Meddie babwiwe ko bashobora kutazasubira muri Tanzania gukomeza shampiyona nyuma yo kuvayo habonetse akaruhuko bakaza iwabo mu Rwanda.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Mwanaspoti cyo muri Tanzania, cyavuze ko Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania (TFF),Wallace Karia, yamaze gutangaza ko aba bakinnyi batozoroherwa no gusubira muri iki gihugu, kuko batari bemerewe gusohoka ngo bajye mu bihugu byagezemo Coronavirus.

Yagize ati “Twibukije abayobozi b’amakipe ko nta kiruhuko twatanze, kuko hari amakuru numvise ko bamwe baba hari abakinnyi bagiye guha uruhushya ngo babe bisubiriye mu bihugu bakomokamo ikintu gitandukanye na gahunda za Leta.

“Nibabareka bakagenda turahita tubwira ubuyobozi ntibuzabemerere kugaruka mu gihugu no mu gihe iminsi 30 twihaye izaba ishize kuko ntawamenya uko bazaba bahagaze”.

“Ntabwo ukwezi kumwe konyine ariko tugomba kumara twirinze cyane, ahubwo ni uko kugira ngo iyo Virus idakomeza gukwirakwira bityo tukaba twakongera tukikorera ibikorwa byacu nk’uko bisanzwe, bityo kurekura abantu bakajya mu bihugu byabo hanyuma bakazagaruka tutazi ingamba ibyo bihugu byafashe bishobora kurangira batwanduje, bityo ntabwo byashoboka kuko byaba bisa nk’aho turi kwikinisha”.

Migi na Kagere bageze mu Rwanda muri iki cyumweru nyuma y’aho shampiyona ya Tanzania isubitswe ku munsi wa 29 kubera Coronavirus.

Mu gihugu cya Tanzaniya hamaze kugera Coronavirus,ndetse kuri ubu umubare w’abayanduye wageze kuri 12 .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa