skol
fortebet

Migi yatangaje byinshi ku mukino APR FC izahura na Djoliba AC

Yanditswe: Friday 16, Mar 2018

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe ya APR FC Mugiraneza Jean Baptiste yatangaje ko imyitozo bamaze iminsi bakora ndetse n’ubunararibonye bw’umutoza Petrovic bizabafasha gusezerera ikipe ya Djoliba AC yabatsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza. Abakinnyi ba APR FC bamaze iminsi mu myitozo ikomeye
Uyu mugabo uri mu bakinnyi b’inkingi za mwamba ikipe ya APR FC igenderaho,yabwiye abanyamakuru ko ikipe ya APR FC ifite abakinnyi bakomeye bazayifasha gusezerera Djoliba AC ndetse asaba abafana babo kuza kubashyigikira. (...)

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe ya APR FC Mugiraneza Jean Baptiste yatangaje ko imyitozo bamaze iminsi bakora ndetse n’ubunararibonye bw’umutoza Petrovic bizabafasha gusezerera ikipe ya Djoliba AC yabatsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza.

Abakinnyi ba APR FC bamaze iminsi mu myitozo ikomeye

Uyu mugabo uri mu bakinnyi b’inkingi za mwamba ikipe ya APR FC igenderaho,yabwiye abanyamakuru ko ikipe ya APR FC ifite abakinnyi bakomeye bazayifasha gusezerera Djoliba AC ndetse asaba abafana babo kuza kubashyigikira.

Yagize ati “Tugomba gusezerera Djoliba AC uko byagenda kose.Iyo imyitozo iri kugenda neza,ukabona abakinnyi bose bameze neza nta mvune nyinshi ufite ibintu biba bimeze neza.Ikipe tuzakina nayo twarayibonye,turayizi irakomeye ariko natwe nuko kuko tuzaba turi mu rugo,icyo nakwizeza abakunzi ba ruhago by’umwihariko abafana ba APR FC ni uko tuzasezerera Djoliba AC.

Migi yijeje abafana gusezerera Djoliba AC

Migi yavuze ko ikipe ya APR FC yakoze neza ubwo yagaruraga umutoza Ljubomir Petrovic ndetse ubunararibonye bwe buzabafasha kwitwara neza mu mukino bafite.

APR FC izahura na Djoliba AC ku munsi w’ejo saa 15h30 mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederations Cup aho umutoza wa Djoliba AC yatangaje ko biteguye kuzakina umukino ufunguye kuri uyu wa Gatandatu.

Umutoza wa Rayon Sports Minnaert yasuye Djoliba AC yahozemo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa