skol
fortebet

Mikel Arteta yijeje abafana ba Arsenal impinduka mu kugura abakinnyi bashya

Yanditswe: Thursday 03, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Mikel Arteta yahinduye gahunda yo kugura abakinnyi bashya muri Arsenal nyuma yo gutangira neza shampiyona, aho uyu munya Espagne yashimangiye ko The Gunners ikeneye abakinnyi bo ku ’rundi rwego’.
Iyi kipe iri ku isonga muri Premier League nyuma y’imikino 12, yatsinze icumi, inganya umwe itsindwa umwe.
Ikipe ya Arsenal yasinyishije abakinnyi barimo nka Gabriel Jesus na Oleksandr Zinchenko mu mpeshyi ishize, ikoresheje hafi miliyoni 120 z’ama pound.
Icyakora, Arteta yari ashishikajwe (...)

Icyakora, Arteta yari ashishikajwe no gusinyisha umukinnyi wo hagati urinda izamu gusa yananiwe ku munsi wa nyuma Douglas Luiz ukinira Aston Villa yifuzaga cyane.

Arsenal irashaka umukinnyi ukinaaca ku mpande wa Shakhtar Donetsk, Mykhaylo Mudryk gusa iyi kipe yo muri Ukraine yanze miliyoni 30 z’ama pound yahawe na Arsenal kuri uyu musore w’imyaka 21.

Douglas Luiz yongereye amasezerano mashya muri Villa, mu gihe Shakhtar bivugwa ko ishaka kugurisha Mudryk kuri miliyoni 95 z’ama pound.

Ariko uko byagenda kose, Arteta yavuze ko kuba Arsenal yaratangiye neza cyane uyu mwaka w’imikino bigomba gutuma igura abakinnyi beza cyane ku isoko ryo muri uku kwa mbere.

Arteta ati: ’Hamwe n’umwanya turiho muri iki gihe… bisaba urundi rwego rw’abakinnyi.’

’Gutegurira icyo gihe biragoye cyane. Mbere ya byose kuko tuzi isoko rya Mutarama, uburyo ridasanzwe, amahirwe uba ufite, isoko rigufi dufite.Iyo umaze kubona umukinnyi hahita hatangira ihiganwa, nta buryo bwo kuryitwaramo neza bubaho.

Biragaragara ko kubera umwanya turimo muri iki gihe, birasaba urundi rwego rw’abakinnyi - kandi uwo mukinnyi agomba kuboneka. Tuzakora ibishoboka byose.Reka turebe icyo dushobora gukora."

Amakuru aravuga ko bishobotse Arsenal yagura abakinnyi 3 mu kwezi kwa mbere barangajwe imbere na Mykhaylo Mudryk,umukinnyi wa Palmeiras yo muri Brazil witwa Danilo ukina hagati na Facundo Torres wa Orlando City muri USA.

Hari amakuru avuga ko hari ubwo ishobora gutungurana ikagura Youri Tielmans wa Leicester City.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa