skol
fortebet

Mikel Arteta yatangaje amagambo yakuye umutima abafana ba Arsenal

Yanditswe: Monday 02, Mar 2020

Sponsored Ad

Umutoza wa Arsenal yatangaje ko iyi kipe ifite ibibazo byinshi kubera kwitwara nabi muri uyu mwaka w’imikino aho yemeje ko mu mpeshyi bashobora kuzagurisha abakinnyi bakomeye natabasha kugera muri Champions League.

Sponsored Ad

Umutoza Arteta wahawe akazi mu Ukuboza umwaka ushize yatangaje ko ikipe ya Arsenal nitajya muri UEFA Champions League hazafatwa imyanzuro ikomeye yo kurekura abakinnyi bakomeye barimo Aubameyang,Lacazette n’abandi.

Arteta yagize ati “Igihombo cyo kudakina Champions League ni kinini cyane.ikibazo cy’ubukungu kirumvikana kuko Arsenal yubatse mu buryo buyifasha kwerekeza muri Champions League.

Kuyiburamo umwaka umwe,ibiri bigomba gutuma hafatwa imyanzuro ikomeye.Tuzafata imyanzuro yo kugurisha abakinnyi bakomeye bitewe n’ibihe tuzaba turimo.Turi Champions League, Europa League cyangwa nta na hamwe tubarizwa.

Twatangiye gupanga ibyo tuzakora bitewe n’umwanya tuzarangizaho muri shampiyona.Bizatworohera kongerera abakinnyi amasezerano nitubasha kubona itike ya Champions League.”

Arteta asigaye mu gikombe kimwe cya FA Cup nyuma yo gusezerewa na Olympiakos muri Europa League.Arsenal imaze imyaka 4 yikurikiranya idakina Champions League.

Biravugwa ko kutitabira Champions League uyu mwaka byatumye Arsenal ihomba miliyoni zisaga 60 z’amapawundi ziyongera kuri 27 yahombye kubera gusezererwa muri 1/32 cya Europa League uyu mwaka.

Ibitekerezo

  • Ayiiii weeeee!!!!!I reka ndirire Arsenal igeze mu marembera no bihe bigoye njye nabagira inama yo kuyigurisha umuherwe ushoboye akayishoramo akayabo ikazahuka naho ubundi integuza y’uruhara ni amasoso niyo yabigenza gute ntabwo yakina Champions league kuko birayigoye niba na Arsene Wenger yayubakiye Stade. Mfite impugenge ko muri 2022 bikomeje gutya yazahita imanuka mu cyiciro cya 2 ubutazavayo

    Ayiiii weeeee!!!!!I reka ndirire Arsenal igeze mu marembera no bihe bigoye njye nabagira inama yo kuyigurisha umuherwe ushoboye akayishoramo akayabo ikazahuka naho ubundi integuza y’uruhara ni amasoso niyo yabigenza gute ntabwo yakina Champions league kuko birayigoye niba na Arsene Wenger yayubakiye Stade. Mfite impugenge ko muri 2022 bikomeje gutya yazahita imanuka mu cyiciro cya 2 ubutazavayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa