skol
fortebet

Minisitiri Mimosa mu bashimiye Rayon Sports yanyagiye APR FC

Yanditswe: Saturday 12, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Rayon Sports yegukanye Super Cup inyagiye APR FC ibitego 3-0 bituma benshi mu bakunzi ba ruhago bayishimira uko yitwaye ndetse n’abakunzi ba ruhago bagaragaza amarangamutima yabo.

Sponsored Ad

Nubwo APR FC yaruhije cyane Rayon Sports mu gice cya mbere,igice cya kabiri nticyayigendekeye neza kuko mu minota ya nyuma ubwugarizi bwayo bwarangaye babuca mu rihumye bukorera penaliti ebyiri kuri rutahizamu Joachiam Ojera zavuyemo ibitego.

Rayon Sports yatwaye Super Cup yaherukaga muri 2017, nabwo itsinda APR FC,ibitego 2-0.

Abinyujije kuri Twitter,Minisitiri wa Siporo,Munyangaju Aurore Mimosa yagize ati "Ohhhhhhh @rayon_sports mbega ngo muratanga ibyishimoooooo
Congratulations for the #FERWAFA #SuperCup2023 🏆 win!!
@FERWAFA

Ariko twishimire intsinzi tuzirikana #KunywaLess."

Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika,Madamu Judith Uwizeye yanditse asubiza mugenzi we Mimosa ati "Ni ibiki bibaye Kigali! Ni mpaga se?."

Minisitiri w’Urubyiruko,Utumatwishima Abdallah,nawe yamusubije ati "Mutubwire aho byabereye tubikurikirane. #TunyweLess ."

Umunyamakuru w’imikino,Karenzi Sam wa Fine FM we kuri Twitter yagize ati "Ngo Inyombya bayirashe amatama yombi iti amagambo ashize ivuga.3-0 ni byinshi.

Felicitation @rayon_sports,Pole kuri @aprfcofficial nubwo mutsinzwe ariko harimo ibyo kwishimira.Turebye derby iryoshye se tu."

Ikipe ya Gasogi United yahise yandika iti "Ibintu
@rayon_sports ikoze izabikorerwa taliki 18/08/2023 saa 19h00 kuri #KigaliPeleStadium."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa