skol
fortebet

Minisitiri Munyangaju yashimiye Team Rwanda ayizeza gukemura bimwe mu bibazo ifite birimo n’uduhimbazamusyi

Yanditswe: Monday 08, Mar 2021

Sponsored Ad

Minisitiri wa Siporo,Munyangaju Aurore Mimosa yasuye Team Rwanda yari imaze iminsi mu Misiri ikina shampiyona ya Afurika yo gusiganwa ku magare,ayishimira uko yitwaye ikazana imidali 14 ndetse ayizeza kuyikemurira ibibazo ifite birimo uduhimbazamusyi,ibikoresho no kubafasha kwitegura.

Sponsored Ad

Muri iyi shampiyona Nyafurika ya 2021, Team Rwanda yasoje imaze kwegukana imidali 14 yose hamwe,irimo umwe wa Zahabu, icyenda ya Feza n’ine y’Umuringa.

Minisitiri Munyangaju yabwiye aba bakinnyi ati “Turabashimira uko mwitwaye, ibyifuzo n’ibibazo byanyu nabyanditse; ibikoresho byo birakemuka vuba.Naho ku mwiherero ndasaba FERWACY gukora planning yabyo. Twiteguye kubafasha mukabona umusaruro.

Kugeza ubu ibirarane bya 2019 byamaze kuboneka, uduhimbazamusyi twamaze kubivuganaho ku rwego rwa MINISPORTS muzatubona mbere ya Tour du Rwanda. Kuko muba mugomba gushimirwa nyuma yo gukoresha imbaraga no guhesha ishema igihugu.”

Umutoza Sempoma Felix w’ikipe y’igihugu yavuze imbogamizi bahuye nazo ati “Twagiye tutiguye uko bikwiye, kuko nta marushawa yari ahari.Nari kwifuza nk’umwiherero w’amezi 3. Ibibazo byinshi biri kutogora bishingiye ku bikoresho, amagare turi gukoresha ntagezweho ugereranyije n’abo duhangana, ushobora no kuba umurusha imbaraga akagutsinda.

Umudali wa zahabu muri buri cyiciro warashobokaga ariko byasabaga gutegura abakinnyi cyane mu mutwe kubera uko babona ibikoresho bya bamwe twari duhanganye. Tubashimiye ko mwadutekerejeho.”

Umuyobozi wa FERWACY,Murenzi Abdallah yavuze ko abatoza bakoze akazi kenshi, kuko benshi mu bakinnyi baherukaga gusiganwa muri Gashyantare cyangwa Werurwe 2020.

Yashimiye Minisitiri Mimosa ku bikoresho bishya Minisports yabemereye gusa ntibyabageraho kubera ikibazo cy’isoko riri kugenda gake kubera COVID-19.

Murenzi Abdallah yakomeje ati “Turashaka gutangira imyiteguro ya Tour du Rwanda vuba, byaba byiza hakabamo n’amarushanwa kugira ngo bakarishye imyitozo. Hari abakinnyi basubira mu makipe yabo, twe tuzashyira imbaraga ku ikipe y’igihugu ariko n’abandi tuzafatanya.

Ni ku nshuro ya gatatu Team Rwanda yari yitabiriye Shampiyona Nyafurika yabereye mu Misiri nyuma yo gukina iyo mu 2013 na 2017.

Abakinnyi batandatu bari bagize Ikipe y’Igihugu Nkuru y’abagabo ni Areruya Joseph, Habimana Jean Eric, Mugisha Moïse, Mugisha Samuel, Nsengimana Jean Bosco na Nzafashwanayo Jean Claude.

Ikipe y’ingimbi yari igizwe n’abakinnyi bane ari bo Iradukunda Valens, Niyonkuru Samuel, Mugabo Hussein na Tuyizere Etienne.

Abakinnyi bane bari bagize Ikipe y’Igihugu Nkuru y’Abagore ni Ingabire Diane, Mukashema Josiane, Nzayisenga Valentine na Tuyishimire Jacqueline.

Hagiye gutegurwa abakinnyi bazitabira Tour du Rwanda izaba muri Gicurasi uyu mwaka nyuma yo gusubikwa muri Gashyantare kubera Covid-19.


Ibitekerezo

  • Ariko umukinnyi w’ amavubi akina iminota 90 agahabwa agahimbazamusyi10,000,000fr uwigare Yakina iminota 1800 agahabwa 500,000?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa