skol
fortebet

Minisitiri Munyangaju yasubije abayobozi b’amakipe bababajwe bikomeye n’ihagarikwa rya shampiyona

Yanditswe: Tuesday 15, Dec 2020

Sponsored Ad

Minisitiri wa Siporo,Munyangaju Aurore Mimosa,yibukije abayobozi b’amakipe bababajwe cyane no kuba shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ko ubuzima bw’abakinnyi babo ndetse n’abanyarwanda aribwo bw’ingenzi kurusha amafaranga bavuga ko bagiye guhomba.

Sponsored Ad

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na RBA,Madamu Munyangaju yavuze ko aba bayobozi n’abashoramari b’amakipe bakwiriye guha agaciro ubuzima bw’abantu mbere na mbere,anemeza ko hari amakipe yahimbye ibyangombwa ko yapimwe bitarabaye.

Yagize ati “Turabwira abashoramari ko iyo ushoye amafaranga utarekera aho ahubwo ukwiriye gufata inshingano zo gukurikirana uko abakinnyi bawe bubahirije ingamba zo kwirinda Covid-19 ariko ugomba kureba niba abo bagiye guhura nabo barubahirije ingamba,ukanareba ko FERWAFA iri gukora akazi kayo neza mu kurinda abanyamuryango.Ni nkaho bavuze ko bari kureba amafaranga yabo kurusha ubuzima bw’abakinnyi babo.

Urashyira abakinnyi mu kibuga bahure n’abakinnyi batipimishije.urajya kubahuza n’amakipe yazanye ibyangombwa bitaribyo.Byaragaragaye muri raporo ko hari amakipe yabikoze.N’ukuvuga ngo ushoye amafaranga yawe ariko abakinnyi bawe ubashyize mu kaga.

N’inshingano z’umuyobozi wese,n’inshingazo z’amakipe na FERWAFA na Minisiteri bwo kureba ko iki cyorezo tutagiha icyuho hakaba hakwanduriramo n’abandi.”

Minisitiri Munyangaju yanze gutangaza amakipe yatanze ibyangombwa bihimbano ko yipimishije abeshya kuko ngo bikiri mu iperereza gusa yemeje ko AS Muhanga itipimishije mbere yo guhura na Etincelles FC,ikipe ya Bugesera FC nayo yagiye guhura na Espoir FC I Rusizi itipimishije.

Yakomeje ati “Ibyabereye I Rubavu murabizi aho abakinnyi ba Rayon Sports 4 bari banduye ariko bikagaragara bamaze kujya mu mukino kandi itegeko rivuga ko batari bemerewe kujya mu mukino batarabona ibisubizo.Aho ibisubizo byabonekeye abakinnyi 2 bari banduye bari mu kibuga abandi 2 bari ku ntebe y’abasimbura.Hasabwe ko abakinnyi basohoka cyangwa umukino ugahagarara ariko ntibyakozwe.Ibyo ni ibigaragaza icyuho gihari ko abantu batumvise neza ko bagomba kurinda ubuzima bw’abandi kandi gahunda ya Leta ari ukurinda ubuzima bw’Abanyarwanda bose.Ntabwo twifuza ko siporo yaba icyuho cyo gukwirakwiza Covid-19.”

Minisitiri Munyangaju yemeje ko FERWAFA yagize uburangare bukomeye muri iki kibazo ndetse nayo yabyemeye ariyo mpamvu kugira ngo shampiyona isubukurwe igomba kuzagaragaza uko izahangana n’iki kibazo bya nyabyo.

Munyangaju yavuze ko nubwo nta mibare bafite y’abakinnyi banduye Covid-19 ariko amakipe nka Marines FC,AS Kigali,Rayon Sports,Amagaju FC,Rutsiro FC n’izindi nyinshi zagaragayemo ubwandu bwa Covid-19.

Munyangaju yavuze ko kuba hari ubwandu mu makipe ataricyo kibazo ahubwo ikibazo ari ukutubahiriza amabwiriza bigashyira mu kaga abanyarwanda.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki ya 11 Ukuboza 2020, ni bwo Minisiteri ya Siporo yafashe icyemezo cyo guhagarika Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda nyuma y’uko hari amakipe yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19 nubwo yagizwe ibanga.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ku munsi w’ejo, Umuyobozi wa Gasogi United, KNC, yavuze ko ari icyemezo kitashimishije abayobozi b’amakipe kuko bubahirije amabwiriza yatanzwe ndetse bitari byakageze ku rwego rwo guhagarika shampiyona.

Ati “Ni icyemezo kitadushimishije kuko ntekereza ko nta byacitse yari yagaragaye kuko mu makipe 16 kubona ikipe yagize ubwandu ari imwe n’indi yahuye na yo, ndumva ibintu byashoboraga kuba ari uguhana, bakibutsa abantu bakubahiriza amabwiriza kurusha kuvuga ngo turahagarika shampiyona dushingiye ku byagaragaye ku ikipe imwe.”

Yakomeje avuga ko kuba Rayon Sports ari yo yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19 bitavuze guhagarika shampiyona kuko niba itarubahirije amabwiriza, andi makipe adakwiye kubizira.

Ati “Ntekereza ko niba ikipe imwe igize ikibazo, ntabwo Rayon Sports ari umupira w’u Rwanda, kandi icya kabiri nta n’igihe byagaragaye ko Rayon Sports yubahiriza amabwiriza kuko muzi igihe ikina na Alpha FC idafite ibyangombwa n’abafana bakaza bakareba, bayihaye ibihe bihano se? Niba bibaye bigasubira, nta kundi byagombaga kugenda. Mu by’ukuri, ntekereza ko amakosa y’umunyamuryango umwe ntabwo akwiriye kuza kuri federasiyo yose.”

“Ikindi, urebye uburyo mu mupira w’amaguru twitwaye mu gukumira COVID-19, ntekereza ko twabaye intangarugero. Kuko nureba ubwandu bwagaragaye ni buke ugereranyije n’uko amakipe angana. N’ahandi hose biraba. Bagomba gufata ibyemezo babanje kureba niba byarakozwe ku burangare, abakoze uburangare bagahanwa, nta mikino irimo. Niba ari abarwaye mu ikipe runaka bakavurwa nk’uko ahandi bikorwa, abazima bagakomeza bagakora.”

KNC yavuze kandi ko bitumvikana uburyo hagaragara ubwandu mu ikipe, shampiyona igahagarikwa nyamara hari ibikorwa birimo iby’ubucuruzi, uburezi n’ibindi byagaragayemo ikibazo nk’iki hagafatwa ingamba zo guhangana na cyo bitagombereye kubihagarika.

Ati “Ubu se MINICOM yari yafunga amasoko ko hari ubwandu bugaragara? None se hagize umuganga urwara MINISANTE yahagarika kuvura? Uburyo bwo gucunga COVID-19 bigomba kwitonderwa cyane, tukabanza tukareba, ariko njyewe ntekereza ko nta byacitse yagaragaye.”

“Bagombaga kuduhamagara bakatubwira bati rero mwa bantu mwe, ibintu murimo murakina n’ibintu bikomeye, turababwira ko mugomba gukora ibi n’ibi, uretse ko twebwe twanabikoze nta kibazo kirimo. Ibyo twasabwaga byose byarakozwe, bakavuga bati mugomba gukora ibi n’ibi, nimutabikora, ibyago bishobora kubaho bimeze gutya, nimutabikora no kubihagarika tuzabihagarika. Tukumva ko ari twe twakoze amakosa.”

“Ariko kuvuga ngo dushingiye ku byagaragaye muri Rayon Sports, tubihereyeho duhagarika shampiyona, ntabwo ari byo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa