skol
fortebet

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko uretse kugura imodoka ishaje,Rayon Sports ikunze kugura n’abakinnyi bashaje

Yanditswe: Sunday 31, Mar 2019

Sponsored Ad

Mu mpaka zacaracaye ku rubuga rwa Facebook ku byerekeye ugupfa kwa Bisi ya Rayon Sports yari imaze ukwezi kumwe gusa ikoreshwa,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier,yavuze ko haba mu kugura abakinnyi n’imodoka abayobozi ba Rayon Sports bagura ibintu bishaje bakabyita bishya.

Sponsored Ad

Abinyujije ku rukuta rwa Facebook aho yatangaga igitekerezo asubiza n’ubundi abatangaga ibitekerezo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier nawe yanze kuripfana atanga igitekerezo kivuga ko uretse kuba abayobozi ba Rayon Sports baraguze imodoka ishaje,ngo n’abakinnyi bakunze kugura baba bashaje ikabwira abantu ko ari abasore.

Nk’umunyarwanda wese uba ku mbuga nkoranyambaga,Amb.Nduhungirehe Olivier yasubije umwe mu bafana ba Rayon Sports bajyaga impaka ku gupfa kw’imodoka ya Rayon Sports yaraye ku muhanda mu ijoro ryo kuwa Gatanu yapfiriye mu nzira, ko uretse no kugura Bisi ishaje abayobozi bakavuga ko ari nshya,ngpo abayobozi b’iyi kipe bakunze kugura abakinnyi bashaje bakaza bavuga ko ari abasore.

Kuwa Gatanu imodoka Rayon Sports iherutse kugura miliyoni 100 abafana bayo bakayibatiza Rubabaza,yatengushye abayobozi b’iyi kipe yari itwaye I Nyanza,ipfira ahitwa Gatagara muri aka karere itageze aho yagombaga kumurikirwa abafana.

Ibi bintu byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga no ku maradiyo kuko iyi modoka ipfuye imaze igihe kitageze ku kwezi ikora ariyo mpamvu na Amb.Nduhungirehe ufana Mukura VS yasabye abayobozi ba Rayon Sports kujya bareka kuvuga ko baguze ibintu bishya kandi bishaje.



Amb.Nduhungirehe yavuze ko uretse kugura imodoka ishaje,Rayon Sports igura n’abakinnyi b’abasaza

Ibitekerezo

  • Nkumuyobozi, ntiwari ukwiye kuvuga gutyo. Iriya modoka ntayindi Equipe mu Rwanda iyifite niba mbeshya muntere amabuye, iyo APR igendamo ntabwo ariyabo ni iy’ingabo z’igihugu iba yabatije, nikimenyimenyi uzarebe amarangi ariho nusanga ari umukara n’umweru nzaba ntsinzwe. Ikindi kandi ndakeka nta na 5000 washyizeho ngo igurwe hanyuma aho kugura inshya bakaba barakuzaniye iyo udashaka niba warayashyizeho umbwire nyagusubize ujye ureka kuduteza abakeba

    Bwana ambassador kureba nokubona biratandukanye koko. Sinabonaga konawe wavuga gutyo kbsa.

    Mushimiye ko yavuze amagambo meza asoza aho yavuze ko Rayon ari ikipe ikomeye

    Yazihanganye akagurira mukura nibura TWEGERANE tukabibona tukamushimira

    nduhungirehe bazamushinze imbuga nkoranyambaga kariko ashoboye

    niba tugara abakinnyi bashaje se reka mubaze bo bagurira mukura yabo abasore,ndagirango mwibarize impamvu bemeye gutsindwa n,abazaza bitatu ku busa?niba dukinisha abasaza niyake pansion aze adukinire

    Ark uyu ni muzima ese ni minister wibiki mu rwanda haj ministeri yo kwivanga mubitakureba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa