skol
fortebet

Minisitiri Ngabitsinze yatsindiye Dan ya 2 mu mukino wa Karate

Yanditswe: Monday 21, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda,Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome yatsinze ikizamini cya Dan ya 2 mu mahugurwa ya Karate Shotokan yabaye mu mpera z’Icyumweru.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha Inyarwanda avuga ko aya mahugurwa yatangiye kuwa 5 tariki 18 Kanama asozwa tariki 20 Kanama 2023.

Aya mahugurwa, yateguwe na ISKF Rwanda atangwa n’umwarimu mpuzamahanga muri uyu mukino DENIS Houde ufite Dan 7.

Abakarateka barenga 150 nibo bitabiriye aya mahugurwa, harimo n’abaturutse mu bihugu bituranye n’ u Rwanda.

Mu gusoza aya mahugurwa abayitabiriye bakoze ibizamini bibazamura mu ntera,birangira abarimo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr.Ngabitsinze Jean Chrisostome ari umwe mu bitwaye neza muri ibi bizamini, atsindira Dan ya 2 muri uyu mukino.

Muri rusange, abakoze ibizamini byo kuzamurwa mu ntera bose hamwe ni 10, Uwakoreye Dan ya 1 ni umwe gusa, mu gihe abakoreye Dan ya 2 ari bane, abakoreye dan ya 3 bakaba ari batanu.

Abatsinze ibizamini bizamura mu ntera barangajwe imbere na Minisitiri Dr.Ngabitsinze Jean Chrisostome, bakaba bahawe impamyabumenyi n’imikandara byo ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma yo gusoza aya mahugurwa, Denis Houde wayatanze, yavuze ko yishimiye urwego rw’abakareteka bo mu Rwanda gusa abagira inama yo gukomeza kwihugura kurushaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa