skol
fortebet

Minisitiri wa Siporo yasuye Amavubi ari kwitegura Ethiopia [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 31, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo Kabiri, Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa yasuye ikipe y’Igihugu, Amavubi, yitegura umukino uzayihuza na Ethiopia mu ijonjora rya nyuma ryo kwerekeza muri CHAN 2023,ku wa Gatandatu.
Minisitiri Aurore Mimosa yasuye Amavubi mu mwiherero arimo I Huye ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPORTS, Shema-Maboko Didier ndetse na Perezida wa FERWAFA,Nizeyimana Olivier.
Minisitiri Mimosa yabwiye Amavubi ko gahunda igomba kuba gusezerera Ethiopia kuri uyu wa Gatandatu (...)

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo Kabiri, Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa yasuye ikipe y’Igihugu, Amavubi, yitegura umukino uzayihuza na Ethiopia mu ijonjora rya nyuma ryo kwerekeza muri CHAN 2023,ku wa Gatandatu.

Minisitiri Aurore Mimosa yasuye Amavubi mu mwiherero arimo I Huye ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPORTS, Shema-Maboko Didier ndetse na Perezida wa FERWAFA,Nizeyimana Olivier.

Minisitiri Mimosa yabwiye Amavubi ko gahunda igomba kuba gusezerera Ethiopia kuri uyu wa Gatandatu bagakina imikino ya CHAN ku nshuro ya 5.

Yagize ati Nishimiye kubana namwe….Umukino wa mbere muri sitade nshya tuzishimire intsinzi.Abantu ntibazasohoke bababaye."

Yabibukije ko hakenewe uruhare rwa buri wese kugira ngo iyo ntsinzi iboneka ndetse ko Abanyarwanda badashaka gutaha stade nshya gusa ahubwo bagomba kugira ibyishimo kabiri haba mu kwishimira iyi sitade n’intsinzi.

Amavubi ari kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia uzaba kuri uyu wa Gatandatu Kuri Stade ya Huye.

Umukino ubanza wabereye I Dar Es Salaam warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Ibitekerezo

  • Muhire se yasigaye?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa