skol
fortebet

MINISPOC yateye utwatsi FERWAFA yasabiye APR FC na Mukura VS inkunga

Yanditswe: Friday 23, Nov 2018

Sponsored Ad

Amakipe azahagarira u Rwanda mu mikino nyafurika arimo APR FC izaserukira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League na Mukura VS izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League,zimwe inkunga zari zasabye MINISPOC zibifashijwemo na FERWAFA.

Sponsored Ad

FERWAFA niyo yandikiye MINISPOC isabira aya makipe yombi inkunga gusa MINISPOC ko yazikuriye inzira ku murima azibwira ko nta nkunga yateganyije yo guha amakipe azahagarira u Rwanda mu mikino nyafurika.

Ibinyujije ku rwandiko rwasohotse ku munsi w’ejo,MINISPOC yabwiye aya makipe ko agomba kwirwanaho kuko nta nkunga yateganyijwe yo kuyafasha muri iyi mikino.

Mu mwaka ushize nibwo MINISPOC yamenyesheje amakipe ko inkunga yateraga amakipe yaserukiye u Rwanda ihagaze,agomba kujya yirwanaho.

APR FC iri kwitegura umukino uzayihuza na Club Africain yo muri Tunisia, umukino ubanza uzabera i Kigali tariki 28 Ugushyingo 2018,uwo kwishyura ni tariki 4 Ukuboza 2018 mu gihe Mukura VS izakina na Free States Stars ku wa 28 Ugushyingo 2018 hanyuma umukino wo kwishyura uzabera i Kigali ku wa 05 Ukuboza 2018 muri CAF Confederations Cup.

urwandiko MINISPOC yandikiye FERWAFA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa