skol
fortebet

Minisports yakomoreye imikino irimo na shampiyona y’umupira w’amaguru inatangaza ibisabwa

Yanditswe: Thursday 18, Mar 2021

Sponsored Ad

Minisiteri ifite siporo mu nshingano zayo yemereye Amashyirahamwe y’imikino atandukanye mu Rwanda arimo na FERWAFA gusubukura imikino ya shampiyona z’icyiciro cya mbere mu mikino ariko bakabanza kubisabira uruhushya.

Sponsored Ad

Ishingiye ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 15/03/2021, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko " Imyitozo n’amarushanwa (shampiyona) by’amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu mikino byemewe habanje kubisabira uburenganzira Minisiteri ya Siporo."

Yatangaje ko kandi "Siporo mu mashuli yemewe hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19. Siporo igomba kuba ari imyitozo y’umuntu ku giti cye kandi ihagarariwe n’umwalimu."

Yashimangiye ko "Imyitozo, imikino n’amarushanwa mu makipe n’amatsinda bibujwe."

Minisiteri ya Siporo yakomoreye kandi imyitozo ya siporo njyarugamba (Karate, Taekwondo, Boxing, Fencing na Kung Fu), ariko igakorwa umuntu ku giti cye.

Indi mikino yemerewe gukora imyitozo ni Kwiruka, imikino ngororamubiri, kunyonga igare, imyitozo yo kugenda n’amaguru, Golf, Tennis, Table Tennis, Badminton, Skate, imikino yo kurasa imyambi (archery), Squash, imyitozo ngororamubiri ikorewe hanze na Yoga, ndetse na siporo yo gutwara imodoka.

Minisiteri ya Siporo yakomeje igira iti “Kwambara neza agapfukamunwa mbere na nyuma y’imyitozo ni ngombwa, kwitwaza imiti yo gusukura intoki mu gihe ukorera siporo hanze no kuyikoresha igihe cyose bibaye ngombwa.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa