skol
fortebet

Minisports yavuze imikino yemewe gukorwa muri iki gihe n’amabwiriza ayigenga

Yanditswe: Sunday 21, Feb 2021

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Gashyantare 2021, Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yasohoye itangazo rivuga imikino yemerewe kongera gufungura,nyuma y’uko Guma mu rugo i Kigali yorohejwe.

Sponsored Ad

Nyuma y’ibyemezo y’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 19/2/2021 ikemeza ko ibikorwa bya siporo ikorwa n’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye ari byo byemerewe gusubukurwa, Minisiteri ya Siporo yatangaje ingamba nshya zigomba gukurikizwa.

Imwe mu mikino yemerewe irimo Kwiruka, imikino ngororamubiri, Kunyonga igare, Tennis, Table Tennis, Golf, imyitozo yo kugenda n’amaguru, Karate, Kung-Fu, iteramakofe, ariko iyi yose hagakorwa imyitozo gusa.

MINISPORTS yagize iti "Hashingiwe ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 19/2/2021, #MINISPORTS iramenyesha abantu bose ko ibikorwa bya siporo byemerewe gusubukurwa ari ibikorwa bya siporo ikorwa n’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye.

Itangazo rya MINISPORTS kandi rivuga ko amakipe y’igihugu ndetse n’andi makipe ari mu marushanwa mpuzamahanga agomba gusaba uruhushya kugira ngo akore imyitozo ndetse naitabire imikino.

N’ubwo mu minsi ishize kandi MINISPORTS yagiranye inama n’amashyirahamwe atatu arimo iry’umupira w’amaguru (Ferwafa), irya Volleyball (FRVB) ndetse n’irya Basketball (FERWABA) hagamijwe kurebera hamwe uko shampiyona zasubukurwa, ntabwo iyi mikino iri mu yasubukuwe nk’uko bamwe babikekaga.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa