skol
fortebet

Minnaert arashaka kwisubiza umwanya wa mbere wa shampiyona

Yanditswe: Tuesday 01, May 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Ivan Minnaert aratangaza ko ikimuraje ishinga ari ukongera kwisubiza umwanya wa mbere wa shampiyona, uherutse gufatwa na AS Kigali nyuma yo kwigaranzura APR FC ku cyumweru.

Sponsored Ad

Ibi uyu mutoza yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku munsi w’ejo,ubwo yari arangije imyitozo yo kwitegura ikipe ya Kirehe FC kuri uyu wa Kabiri.

Yagize ati “Uyu mukino wa Kirehe turashaka kuwutsinda kandi icyizere twifitiye kizadufasha kubigeraho.Tugomba gukina neza ndetse tugashaka amahirwe menshi kugira ngo tubashe kubona amanota atatu.”

Rayon Sports iracakirana na Kirehe FC kuri uyu wa Kabiri mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona,aho gutsinda birayifasha gufata umwanya wa mbere by’agateganyo kuko AS Kigali na APR FC zizakina ku munsi w’ejo no ku wa Kane.

Uko imikino y’umunsi wa 19 iteganyijwe:
Uyu munsi

Kirehe Vs Rayon Sports
Police Vs Musanze
Mukura Vs Amagaju

Ku wa Gatatu
Gicumbi Vs AS Kigali
Espoir Vs Marines
Etincelles Vs Sunrise

Ku wa Kane
APR Vs SC Kiyovu
Bugesera Vs Miroplast

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa