Minnaert ashobora kuba yumvikana n’abakinnyi 5 gusa muri Rayon Sports
Yanditswe: Wednesday 23, May 2018
Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Ivan Minnaert yamaze gutakarizwa icyizere na bamwe mu bakinnyi be kubera imyitwarire ye ndetse n’ukuntu akinisha iyi kipe iherutse gukora amateka ikirekeza mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederations Cup.
Muri iyi minsi mu ikipe ya Rayon Sports haravugwamo umwiryane watewe na bamwe mu bayobozi bayo baciyemo ikipe ibice ubwo batangaga agahimbazamusyi katangana mu bakinnyi kubera ko bageze mu matsinda ya CAF Cnfederations Cup gusa haravugwamo kandi agapingane hagati y’umutoza n’abakinnyi kuko amakuru agera ku UMURYANGO atangaza ko Minnaert yumvikana n’abakinnyi 5 gusa mu ikipe y’abakinnyi 28 bose.
Minnaert yateje umwuka mubi muri Rayon Sports
Nkuko amakuru atugeraho abivuga,Minnaert yumvikana n’abakinnyi 5 gusa barimo Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame,Mukunzi Yannick,Rutanga Eric,Shabani Hussein Tchabalala na Mugisha Francois mu gihe abandi biganjemo ba kizigenza muri iyi kipe batamwemera ndetse batishimiye imyitwarire ye,bigatuma batitanga cyane.
Benshi mu bakurikiranira hafi Rayon Sports bemeza ko uyu mwuka mubi ndetse n’uwatewe n’abayobozi b’iyi kipe mu guha agahimbazamusyi abakinnyi kubera kugera mu matsinda ya CAF CC,aribyo biri gutuma ikipe ititwara neza ndetse bishobora kuyiviramo kutitabira amarushanwa nyafurika umwaka utaha.
Uyu munsi Rayon Sports irakina umukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro na Etincelles FC ibagora ku buryo bukomeye, aho benshi mu bafana ba Rayon Sports badafite icyizere ko baratsinda uyu mukino kubera akavuyo kamaze iminsi mu ikipe katumye imara imikino myinshi idatsinda. Amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza wabereye i Rubavu tariki ya 25 Mata 2018.
Etincelles FC yashimangiye ko mu makipe ayikuraho amanota byoroshye Rayon Sports itarimo
Abakinnyi 18 umutoza Ivan Jacky Minnaert yahisemo gukoresha kuri Etincelles FC ni: Ndayishimiye Eric Bakame, Ndayisenga Kassim, Nyandwi Saddam, Ndayisenga Jean d’Amour Mayor, Usengimana Faustin, Eric Irambona, Rwatubyaye Abdul, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Mugisha Francois Master, Mukunzi Yannick, Kwizera Pierrot, Muhire Kevin, Yassin Mugume, Youssuf Habimana, Shabani Hussein Tchabalala, Bimenyimana Bonfils Caleb na Manishimwe Djabel.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *