skol
fortebet

Minnaert yatangaje amagambo yashimishije abakinnyi ba Rayon Sports

Yanditswe: Saturday 28, Apr 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports yabwiye abakinnyi be ko buri wese agomba kwitegura gukina kubera imikino myinshi iyi kipe ifite mu marushanwa atandukanye.

Sponsored Ad

Minnaert uri mu bikombe 3 bitandukanye,yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi be bose uko ari 30 bagiye kujya bakoreshwa mu mikino itandukanye ndetse yifuza kwitwara neza muri ibi bikombe 3 afite.

Yagize ati “Hari imikino myinshi idutegereje mu byumweru biri imbere.Amahirwe dufite ni uko dufite abakinnyi 30 bose bagomba gukoreshwa kugira ngo tubashe kwitwara neza.Dufite imikino myinsi niyo mpamvu tugomba kujya dusimburanya abakinnyi kugira ngo twirinde umunaniro.”

Buri minsi 4 Rayon Sports izajya iraba ifite umukino kubera ko igomba gukina amarushanwa 3 arimo igikombe cy’Amahoro, Azam Rwanda Premier League, n’amatsinda ya CAF Confederation Cup.

Rayon Sports ishobora gukina imikino 28 mu byumweru 10 niramuka igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro,ndetse ishobora kuziyongera nibasha kurenga amatsinda ya CAF Confederations Cup.

Rayon Sports irakina na Bugesera uyu munsi kuri stade ya Kigali,aho iraza kuba idafite abakinnyi barimo Kwizera Pierrot,Sefu,Caleb na Shassir.

Imikino ya shampiyona ku munsi wa 18:

uyu Munsi

Mukura Vs Etincelles
Rayon Sports Vs Bugesera
Musanze Vs Kirehe

Ku munsi W’ejo:

AS Kigali Vs APR
Marines Vs Gicumbi
Sunrise Vs Espoir FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa