skol
fortebet

Minnaert yiyemeje kwiyunga n’abafana ba Rayon Sports ku mukino wa Musanze FC

Yanditswe: Friday 08, Jun 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko mu mukino w’uyu munsi baracakirana na Musanze FCariyunga n’abafana b’iyi kipe bamaze iminsi bamukomera kubera kwitwara nabi ku ikipe.

Sponsored Ad

Mu mukino wa nyuma w’ikirarane Rayon Sports irahura na Musanze FC,umutoza Minnaert yabwiye ikinyamakuru Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru ko yizeye ko ariyunga n’abafana be uyu munsi nubwo ikipe ya Musanze FC iyo iri mu rugo iba itoroshye.

Rayon Sports yahigiye kwitwara neza uyu munsi i Musanze

Yagize ati “Uraba ari umukino ukomeye kuri twe gusa tugomba gukorera hamwe tugashaka intsinzi.”

Minnaert yavuze ko abakinnyi be batitanze uko bikwiriye imbere y’Amagaju FC byatumye batsindwa ibitego 2-1 ndetse habaye inama ku wa Gatatu yakemuye ibiose ,gusa uyu munsi bagomba gukora ibishoboka byose bakitwara neza.

Ikipe ya Rayon Sports yaraye mu Kinigi ,mu karere ka Musanze aho igomba gucakirana n’ikipe y’aka karere mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda premier League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa