skol
fortebet

Mirafa yasezeye gukina umupira w’amaguru ku myaka 28 kubera abantu babi

Yanditswe: Monday 18, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wo hagati mu kibuga Nizeyimana Mirafa yasezeye gukina umupira w’amaguru ku myaka 28 kubera gutenguhwa n’abantu yasabaga ubufasha mu mupira w’amaguru bakamusaba ruswa.

Sponsored Ad

Mirafa wavukiye i Rubavu akanahakinira mu ntangiriro ze nk’umukinnyi,yabwiye B&B FM UMWEZI dukesha iyi nkuru ko igitumye asezera ari uko hari abo asaba ubufasha bakagira ibyo bamusaba birimo no gusangira ku mafaranga make yinjiza mu mupira.

Ati: "Nibyo koko [nasezeye].Ni ibijyanye na support[ubufasha.Hamwe ukenera ko umuntu agufasha aho kugira ngo agufashe akakwereka ko hari ibyo umugombango agufashe.Ngo umuhe icyo gito ubona mu mupira mukigabane,ni ibintu byambabaje.

Nkareba ibijyanye n’amarozi biba mu mupira bigatuma mfata umwanzuro nti reka mbihagarike kuko kubaho neza ntabwo ari ugukina umupira gusa.Ndi umunyeshuri ndacyiga amashanyarazi kandi ndabizi ko hari icyo bizamfasha..

Sinifuzaga kubihagarika ariko ku rwego nari ngezeho nari nkeneye ubufasha,nari nkeneye abantu batari indyarya,ukeneye abantu badakeneye kurya kuri duke uri kubona..."

Mirafa aheruka gushyingiranwa n’umukobwa ukomoka muri Portugal w’umuganga bahuriye muri Zambia aho yari yaragiye gukina.

Mirafa NIZEYIMANA yakiniye amakipe atandukanye nka Marines FC, Etincelles FC, Police FC, APR FC , Rayon Sports na Zanaco yo muri Zambia .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa