Mo Salah yasohotse mu kibuga arindiwe umutekano n’abasirikare nyuma y’aho abafana binjiye mu kibuga baje kumureba mu mukino Misiri yatsinzemo Sierra Leone.
Mu mashusho atangaje yafashwe kuri iki cyumweru,abashinzwe umutekano bateranye ibipfunsi n’umufana umwe washakaga kwegera uyu mukinnyi wa Liverpool, mbere yo guhangana n’undi wari wambaye umupira wa Manchester City.
Mugenzi wa Salah, Mohamed Abdelmonem yirukankanye umwe mu bafana winjiye mu kibuga hasigaye santimetero nke ngo amugereho.
Ibi byabaye umukino ugeze ku munota wa 89,aho Misiri yatsinze ibitego 2-0 muri uyu mukino wabereye muri Liberia.
Abakozi b’ikipe ya Misiri bihutiye kujya mu kibuga maze bakora urukuta rwo gukingira uyu mukinnyi w’imyaka 31.
Abasirikare bagose Salah wari ufite ubwoba bamufasha kuva mu kibuga, mu gihe aba bafana batezaga akajagari.
uwahoze ari umukinnyi wa Aston Villa, Trezeguet niwe watsinze ibitego byombi bya Misiri biyifasha gutsinda ibiri ibanza mu majonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizaba muri 2026.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *