skol
fortebet

Mohamed Salah yahangayikishije abafana ba Liverpool kubera amagambo yatangaje

Yanditswe: Saturday 19, Dec 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu Mohamed Salah wa Liverpool yahangayikishije abafana b’iyi kipe ubwo yacaga amarenga ko FC Barcelona cyangwa Real Madrid zimushatse ashobora kuzerekezamo akabatera umugongo.

Sponsored Ad

Mohamed Salah akomeje gufasha Liverpool mu rugamba rwo kwisubiza igikombe cya shampiyona batwaye umwaka ushize nyuma y’imyaka 30 batagikoraho.

Uyu rutahizamu uhagaze neza,yabwiye AS ko atazi ahazaza he ariko aya makipe 2 yo muri Espagne ari ku rwego rwo hejuru.

Ati “Ntekereza ko Madrid na Barcelona ari amakipe akomeye cyane.Ntawe uzi icyo ahazaza hahatse gusa ubu nshyize imbere kongera gutwara Premier League na Champions League ndi kumwe na Liverpool.Kugeza ubu byose biri mu maboko y’ikipe.”

Mohamed Salah yavuze ko yifuza gushyiraho uduhigo dushya muri Liverpool ndetse ngo iyi kipe ye niyo izagena ahazaza he.

Salah w’imyaka 28 yageze muri Liverpool muri 2017 avuye muri AS Roma,amaze gutsinda ibitego 108 mu mikino 172 amaze kuyikinira ndetse yayihesheje Champions League na Premier League.

Uyu Salah yatsinze ibitego 2 muri 7-0 Liverpool yatsinze Crystal Palace mu mukino wa shampiyona wabaye kuri iki cyumweru.Ubu niwe uyoboye shampiyona mu batsinze ibitego byinshi aho afite 13.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa